Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa, aho bivugwa ko habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’abagororwa n’abacungagereza.
Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’igororero avuga ko ibyo byabaye mu gitondo, ubwo Umuyobozi w’igororero yari aje gukora ibarura ry’abagororwa. Gusa, abandi bakozi ba Rwanda Correctional Service (RCS) ngo bahise batangira gusaka mu buryo butunguranye, bituma abagororwa babifata nk’uburiganya maze batangira kwigaragambya.
Umunyamakuru was TV1, Ntakirutimana Alfred ko abagororwa bigaragambije batera amabuye abacungagereza, ndetse umwe mu bacungagereza akaba yarakomeretse.
Mu rwego rwo guhosha izo mvururu, abacungagereza barashe amasasu mu kirere inshuro 11, nk’uko bivugwa n’abaturage bahatuye.
RCS yemeje ibyabaye ibinyujije ku rubuga rwa X, ivuga ko koko harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha abagororwa bake bari bashatse kwigomeka ku mabwiriza agenga igororero.
RCS kandi yatangaje ko ubu mu igororero hasubiye amahoro kandi nta muntu wagize ikibazo gikomeye.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RCS burizeza ko bukomeje iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo zateye iyo myigaragambyo.