Imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru irakomeje mu gihe imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda isaba ko habaho agahenge

Ihuriro ry’imitwe y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bikomeje imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda isaba ko habaho agahenge.

Aka gahenge kagombaga kubahirizwa kuva tariki ya 4 Kanama 2024, hashingiwe ku myanzuro yafashwe n’intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola, ubwo zahuriraga i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Ntabwo kubahirijwe igihe kinini kuko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC, yibumbiye muri Wazalendo, yagerageje gutera kenshi M23 mu birindiro byayo, imirwano yubura uko.

Inkuru Wasoma:  Tshisekedi yasabye ko hategurwa amasengesho yo gutsinda M23

Mu gihe imitwe ya Wazalendo itsindwa, ingabo za Leta ya RDC, by’umwihariko izikorera mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru zirahagoboka, zikifatanya n’iri huriro mu kurwanya M23, ari na ko imirwano ifata indi ntera.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024 ryagabye ibitero mu bice igenzura biherereye muri teritwari ya Lubero, birimo Kikubo na Kaseghe, ndetse no ku birindiro byayo, biba ngombwa ko yirwanaho.

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC yemeza ko mu gihe iyi mirwano yabaga, abarwanyi ba M23 basubije inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta, bazerekeza mu majyaruguru, ahagana mu mujyi wa Butembo.

Umuvugizi w’ingabo za Leta zirwanira mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Reagan Mbuyi, yatangaje ko iyi mirwano yubuye nyuma y’aho M23 igabye igitero ku birindiro byabo bya Mathembe.

Lt Mbuyi yasobanuye mu mirwano yabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza, ingabo zabo zitatsinzwe na M23, ati “Ntabwo umurongo w’urugamba wimutse, ubu ingabo zacu ziri mu bilometero birindwi ugana muri Kaseghe.”

Kanyuka yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero bigari mu bice M23 igenzura bituwe n’abantu benshi muri Mathembe muri Lubero, Kibabi, Kinigi na Bufaransa muri teritwari ya Masisi no mu bice bihana imbibi.

Umuvugizi wa M23 yatangaje ko abarwanyi babo biteguye kwirwanaho, kurinda abasivili, ati “Twiteguye gucecekesha izi ntwaro.”

Angola yagerageje guhuriza Leta ya RDC na M23 mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye w’iyi ntambara imaze imyaka itatu, ariko Leta yarabyanze, isobanura ko idateze kuganira n’umutwe yita uw’iterabwoba.

Nta cyizere cy’uko iyi ntambara izahagarara mu gihe Leta ya RDC itemera kuganira na M23, kuko ibyemezo yafashe byo gusenya uyu mutwe hifashishijwe imbaraga z’igisirikare, ntacyo zatanze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved