Mu gihe hahanzwe amaso ibizava mu biganiro bya Doha na Washington, imirwano irakomeje hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize zahanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Lunyasenge kari muri teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yarangiye abarwanyi ba M23 bafashe aka gace. Abaturage benshi bari bahunze berekeza mu gace ka Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda.
Nubwo impande zombi zikomeje imirwano, ubwo abazihagarariye bari muri Qatar tariki ya 23 Mata, bagiranye amasezerano y’agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza.
Muri iki gihe, impande zombi zivugwaho gukomeza ibirindiro byazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, byaba mu buryo bw’abasirikare n’ibikoresho.
Kugeza ubu haribazwa ahazaza h’ibi biganiro n’umusaruro bishobora gutanga mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashaka guhagarika imirwano.