Imiryango 1,143 igiye kwimurwa kubera ibiza

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse ikaba ikomeje, ku buryo ngo byateye impungenge z’uko abo baturage baridukirwa cyangwa bakaridukana n’imikingo(inkangu), abandi bagasenyerwa n’imyuzure cyangwa imivu y’amazi.

Habinshuti avuga kandi ko imvura iteganyijwe nk’uko MINEMA ibikesha ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (METEO-Rwanda), izaba irimo inkuba ku buryo ngo bazafata ingamba z’umwihariko.

Habinshuti agira ati “Hari uturere, cyane cyane udukunze kugaragaramo ibyo bibazo (by’ibiza) tugera kuri 17, twaragenzuye, tureba ahantu hashobora kwibasirwa kurusha ahandi, aho ubona ko bitanakeneye imvura nyinshi, hagomba guhita hafatirwa ingamba.”

Ati “Twasanze mu by’ukuri hari imiryango 1,143 ifite ikibazo gikomeye, aho ituye hakwiye guhita hafatirwa ingamba, izo ngamba zo kuhabakura ni ukubahungisha kuko ni ahantu ubona ko ubutaka bwatangiye kuriduka hejuru, inzu zimwe zatangiye gutemba, hatagize igikorwa rero wasanga abantu bari muri iyo miryango barenga 3,000 bagize ibibazo.”

Habinshuti avuga ko abo baturage bazaba bimuwe by’agateganyo bagashyirwa ahantu ubuzima bwabo butari mu kaga, ndetse agasaba n’abandi inzego zitabonye, gukomeza kugenzura uburyo inzu zabo zimeze n’aho ziri, bagakumira hakiri kare.

Ingendo muri iki gihe cy’imvura na zo ngo ni izo kwitonderwa, aho MINEMA isaba ababyeyi bohereza abana ku ishuri cyangwa abarezi babohereza mu rugo, kumenya ko bagezeyo amahoro kandi batagiye mu mvura.

Mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, utugize Umujyi wa Kigali tuza ku isonga aho abaturage baridukirwa n’imikingo, ndetse n’abo amazi y’imvura atembera mu nzu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved