Imiryango irenga 3000 I Kigali igomba kwimuka byihuse

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga kuburyo ari ngombwa ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera. Ibi umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yabitangaje mu kiganiro  na Radiyo 10 kuri uyu wa 17 Kanama 2023.

Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi kuburyo nta cyakorwa ngo ihagume amahitamo akaba ari ayo kwimuka gusa. Ati “dusigaranye imiryango igeze kuri 3131. Turi kubona rwose yo igomba kwimuka kuko na byabindi nari mvuze ngo dusibure inzira, usanga nta zihari, ntaho wazishyira, ugasanga inzu iri ku buhaname burenze 50%.”

Meya Rubingisa yakomeje avuga ko ubwo buhaname ari bunini inzu itazajyaho, hakaba n’izindi nzu ziri kuri metero nk’imwe kuri ruhurura, ubona ko imvura iguye amazi aba menshi ashobora kuyitwara. Yasobanuye ko muri iyi miryango yose, igera kuri 2400 ari iy’abantu bakodesha, akaba abagira inama yo kutishyura ubukode bw’ukwezi kwa Nzeri, ahubwo bagashaka ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gucumbika.

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko gahunda yo kwimura abantu batuye muri ubu buryo mbere ya Nzeri yashyizwemo imbaraga, mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza nk’izagaragaye mu bihe byashize. Ikigo cy’igihugu gishinzwe serivisi z’ubumenyi bw’ikirere cyateguje ko muri Nzeri hazagwa imvura nyinshi.

Inkuru Wasoma:  Umusore bivugwa ko yari agiye kwiba ihene abaturage bamukubise kugeza apfuye

Inkuru Wasoma:  Abashaka perimi zo gutwara ibinyabiziga bagaragaje impamvu birangira abenshi batsinzwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved