Imiryango y’Abanya-Israheli baafite ababo bashimuswe na Hamas bafunze imihanda i Tel Aviv

Ku wa Kabiri, imiryango y’Abanya-Israheli ifite ababo bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas muri Gaza yateye urujya n’uruza mu muhanda wa Ayalon mu mujyi wa Tel Aviv, ishinja Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu kubangamira amasezerano yo guhererekanya imfungwa n’Abanyapalestine, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’Abanya-Israheli.

“Turashaka amasezerano ubu!” iri ni rimwe mu mabendera yazamuwe n’abigaragambya ubwo bageragezaga guhagarika imodoka kuri uwo muhanda mu gice cy’uburengerazuba bwa Tel Aviv, nk’uko Channel 12 y’Abanya-Israheli yabitangaje.

Iyo televiziyo yatangaje ko bamwe mu bigaragambya bashinje Netanyahu kubangamira imishyikirano na Hamas, bikoma ku gukomeza kutagarura imfungwa.

Umuyobozi wa serivisi z’ubutasi za Mossad, David Barnea, aherutse kubwira imiryango y’abafite ababo bashimuswe ko amahirwe yo kugera ku masezerano yo guhererekanya imfungwa na Hamas agenda agabanuka, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’Abanya-Israheli ku wa Mbere.

Abategetsi ba Israel bavuga ko hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 101 bari mu maboko ya Hamas muri Gaza, kandi bamwe muri bo bakekwa ko baba barapfuye kubera ibitero by’indege by’Abanya-Israheli mu gace gatuwe cyane ka Gaza.

Inama yo guhuza ibitekerezo iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri, na Qatar kugeza ubu yarananiranye ngo igere ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, ariko Washington iracyizera ko kwica umuyobozi wa Hamas Yahya Sinwar ku itariki ya 18 Ukwakira bishobora kuzafasha kugera ku gisubizo cy’imishyikirano.

N’ubwo bimeze bityo, Hamas yo ivuga ko intambara izahagarara gusa ari uko Israel ihagaritse ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa muri Gaza, bimaze guhitana abasaga 43,400 kuva mu kwezi kwa cumi 2023.

Ibitero bya Israel byatumye hafi abaturage bose ba Gaza bava mu byabo, bikaba bikomeje kuba intandaro y’ibura rikomeye ry’ibiribwa, amazi meza, n’imiti.

Inkuru Wasoma:  Bassirou Diomaye Faye w'imyaka 44 niwe watorewe kuba peresida wa senegal

Israel yanarezwe mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, aho iri kwitaba urubanza rw’icyaha cyiswe jenoside kubera ibikorwa bikorerwa muri Gaza.

Inkuru Wasoma:  Nyuma yo gusanga urwego rwo gusoma no kwandika rwaragabanyutse, kwigana Telefone mu mashuri yisumbuye byahagaritswe

Israel yanarezwe mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, aho iri kwitaba urubanza rw’icyaha cyiswe jenoside kubera ibikorwa bikorerwa muri Gaza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved