Nyuma y’uko Bahavu atsindiye imodoka muri Rwanda International Movies Award RIMA ariko akanga kunyurwa n’amasezerano abategura ibihembo bya RIMA na kompanyi ibatera inkunga ariyo Ndoli safaris ko agomba kuzayikoresha umwana wose iriho ibirango byamamaza iyi kompanyi, iyi modoka ishobora guhabwa Bamenya. Wa mugabo wishe umugore we amuciye umutwe yaburanye atanga impamvu yatumye abikora umwunganira mu mategeko asaba urukiko ikintu gikomeye
Ibi byabaye nyuma y’uko hashize igihe ibihembo bitanzwe ariko Bahavu ntagaragarizwe ikimenyetso cyo guhabwa imodoka ye, yahise yiyambaza RIB ng imufashe kuyihabwa, aribwo ubuyobozi bwa RIMA bwahise bwishyura kimwe cya kabiri cy’amafranga agura iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 2012 nk’uko bari barabyumvikanye na Ndoli safaris kugira ngo imodoka irekurwe.
Nyuma nibwo Bahavu yasanze atemera amasezerano Ndoli safaris ifitanye na RIMA yo kwamamaza iyi kompanyi. Haje kuba inama ihuriramo izi mpande uko ari eshatu ariko rubura gica, yamaze iminsi ibiri kugeza n’ubu nta mwanzuro wari wafatwa, aho Bahavu we yavuze ko mu masezerano afitanye na RIMA ntayo gutwara imodoka iriho ibirango bya Ndoli Safaris arimo.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko kugeza na nubu hagitegerejwe niba Bahavu atarahindura ibitekerezo ku myanzuro yafashe kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo. Haraba hasigaye amahirwe abiri yonyine mu gihe Bahavu atemeye gutwara iyi modoka ngo ajye ayikoresha iriho ibirango by’umuterankunga wa RIMA ari we Ndoli Safaris.
Ihirwe rya mbere ni uko RIMA yazagura iyi modoka ku giciro cyuzuye kuburyo bazayiha Bahavu nta kirango cy’umuterankunga kiriho, gusa ariko nanone kuba Ndoli Safaris ari we muterankunga akaba ari n’uwigihe kirekire wa RIMA biragoye ko bamwikuraho ngo ntazongere kubatera inkunga. Amakuru dukesha igihe ahamya ko RIMA ishobora gufata umwanzuro w’uko Bahavu yanze igihembo yahawe maze kigahabwa uwamukurikiye mu majwi ariwe Bamenya.