Imodoka Bahavu Jeannete yatsindiye muri RIMA yajemo ingaru RIB iriyambazwa ngo ayamburwe

Imodoka Bahavu Jeannete yatsindiye muri Rwanda International Movies Awards yongeye kuba ikibazo, kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwiyambajwe kugira ngo Bahavu ayakwe ihabwe nyirayo. Kuwa 25 Nzeri 2023, uwitwa Mfuranzima Eric yandikiye RIB arega uwitwa Iradukunda Josiane usanzwe ari mushiki wa nyir’ikigo Ndoli Safaris cyatanze iyi imodoka.

Iyi modoka yaguzwe kuwa 14 Ukwakira 2022, Mfuranzima yizezwa ko azaba yahawe amafaranga miliyoni 11frw angana n’igiciro bari bumvikanye bitarenze kuwa 17 Ukuboza 2022. Mfuranzima yasabye RIB ko iyi modoka yafatirwa mu rwego rwo kuyisigasira kugira ngo idakomeza kwangirika cyangwa ngo ikomeze kubyarira inyungu utari nyirayo.

Ni ikirego cyagiye gushyikirizwa RIB mu gihe ku rundi ruhande kuwa 14 Nzeri 2023, Mfuranzima abinyujije mu banyamategeko be yari yandikiye Iradukunda Josiane wari waguze iyi modoka ko basesa amasezerano bagiranye cyane ko atabashije kubahiriza ibyo bumvikanye. Amakuru ahari ni uko nta gisubizo yigeze amuha aribwo undi nawe yahisemo kwiyambaza inzego z’Ubutabera.

Inkuru Wasoma:  Izina ritangaje Louise Mushikiwabo yiyise kuri Twitter.

Andi makuru aturuka ku Igihe avuga ko kugeza n’uyu munsi Bahavu abitse iyi modoka yanditse kuri Mfuranzima Eric kuko batigeze bayimukuraho ngo yandikwe k’uwayitsindiye. Iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe muri 2013 Bahavu Jeannete yayitsindiye mu ijoro ryo kuwa 1 Mata 2023 ifite agaciro ka miliyoni 13frw.

Icyakora nyuma yo kuyitsindira akayemererwa ntabwo yahise ayihabwa na Ndoli Safaris byatumye aza kwiyambaza RIB ayisaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro. Kuwa 16 Gicurasi 2023 nibwo Bahavu yaje gushyikirizwa iyi modoka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved