Imodoka itwara ibishingwe yagongeye abantu mu Gakiriro ka Gisozi

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024 i Kigali mu Gakiriro ka Gisozi habereye impanuka yatewe no gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba, ikaba yakomerekeje abantu 10 nk’uko ubuyobozi bw’Akagari ka Musezero kabereyemo iyo mpanuka bwabitangaje.

Impanuka nk’iyi y’imodoka itwara ibishingwe mu Gakiriro ka Gisozi yaherukaga kuba ku itariki 2 Ugushyingo 2019, na bwo ikaba yarabaye ari ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba, imbere y’inyubako yitwa Umukindo mu muhanda unyura hagati y’inyubako z’Agakiriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, Egide Habumuremyi, avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba nta wahise yitaba Imana n’ubwo harimo abakomeretse bikabije.

Habumuremyi yagize ati “Bambwira ko imodoka yacitse feri ikagonga ibinyabiziga byari mu muhanda, iyo mpanuka yakomerekeje abantu bagera ku 10, nta witabye Imana n’ubwo harimo abakomeretse bikabije, hangiritse n’ibinyabiziga byari biparitse n’ibyagendaga bitari bike, umubare wabyo ntabwo uramenyekana.”

Umuturage utifuje ko amazina ye atanganzwa ariko ukorera mu Gakiriro ka Gisozi, avuga ko ibinyabiziga yabashije kubara byangiritse birenga 14 harimo imodoka 2, moto zisanzwe 8 hamwe n’ibimoto bitwara imizigo bigera kuri 4, akaba yabonye kandi inkomere zigera ku 8 zirimo uwacitse amaguru n’uwacitse ubugabo.

Inkuru Wasoma:  Umugore aravuga ko gutanga amakuru y’ibyo Gitifu yakoreye umugabo we ku bugabo byamuteye gukorerwa ibidakwiye

Umuyobozi w’Akagari ka Musezero avuga ko ubukangurambaga bukomeje bwo kuburira abakorera mu Gakiriro ka Gisozi kwigengesera, kuko iyo batagonzwe n’imodoka bibasirwa n’inkongi.

Habumuremyi yihanganishije abagize ibyago, asaba abafite ibinyabiziga kubikorera isuzumisha rihoraho nk’uko Polisi y’u Rwanda ihora ibikangurira abantu.

Mu yandi makuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko impanuka yabaye ari iy’imodoka Mitsubishi Fuso ya Company UBUMWE Cleaning Service yavaga FAWE yerekeza ku Kinamba igeze mu Gakiriro ka Gisozi igonga Moto enye za TVS Victors, Moto eshanu za Rifan , n’imodoka eshatu.

Muri iyo mpanuka hakomerekeyemo abantu umunani, batandatu muri bo bakomereka mu buryo bworoshye, naho babiri barakomereka bikomeye.

Abakomeretse batwawe ku bitaro bya CHUK, ku bitaro bya Kanombe no ku bitaro bya Kibagabaga.
SP Emmanuel Kayigi yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi wari utwaye iyo modoka itwara imyanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved