Hafi y’ahazwi nko ku ‘Kirenge’ mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo, habereye Impanuka ya bisi itwara abagenzi, irenze umuhanda igwa mu kabande bikavugwa ko hari abo ihitanye benshi abandi bagakomereka bikomeye.
Iyo mpanuka y’imodoka ya Bus ya International, ibaye mu ma Saha y’igicamunsi cyo ku wa kabiri Tariki 11 Gashyantare 2025, ikaba yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze.
Mu gushaka kumenya amakuru yerekeye iyi mpanuka, IMIRASIRE TV yavugishije umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatubwiye ko bakiri mu bikorwa by’ubutabazi, ibindi byinshi turabimenya mu nkuru itaha.