Imodoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yafashwe n’inkongi y’umuriro mu muhanda wo ku Giti cy’inyoni mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yerekeza kuri Nyabarongo, irashya irakongoka. Yafashwe n’inkongi ahagana Saa Mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ryatangiye kugira go hamenyekane icyateye iyi nkongi. Yagize ati “Ni byo yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana Saa Mbili za mu gitondo mu muhanda uva Nyabugogo. Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.”

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Urukiko rwumvise ubusabe bwa wa mwana w’imyaka 15 waburagana ari kurira ahakana ko atigeze asambanya uwo bamushinjaga

 

Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yahise ahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ariko ihagera yamaze gufatwa yose. Ati “ Yahise ahamagara Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi baraza barayizimya ariko basanga yafashwe yahiye yose babasha kuzimya inkongi y’umuriro ariko ntawakomerekeyemo.” Bikekwa ko iyi nkongi yatewe n’itiyo ya lisansi iba munsi ishobora kuba yacitse ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyayiteye. Polisi isaba abashoferi kujya bagenzuza ibinyabiziga byabo mu kwirinda impanuka nk’izi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka