Imodoka yagonze umukozi w’akarere ka Ruhango arapfa ihita icika

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango witwa Niyonsaba Mediatrice, yagonzwe n’imodoka itaramenyekana kugeza ubu, mugenzi we wari umuhetse kuri moto witwa Mushimiyimana Andeeva arakomereka.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abo bantu babiri bagonzwe kuri moto bari bavuye mu mahugurwa mu karere ka Muhanga berekeza muri Ruhango, bageze mu mudugudu wa Kirengeli, akagali ka Kirengeli mu murenge wa Byimana ahagana saa moya z’umugoroba, uwari utwaye iyo modoka ata umukono yarimo abasanga abagonga ahita acika.

Muri uko gukomereka bajyanwe kwa muganga ariko Niyonsaba ahita apfa mu gihe Mushimiyimana ari mu bitaro bya Kabgayi. SP Habiyarenye yavuze ko barimo gushaka imodoka yagonze bariya bantu.

Niyonsaba Mediatrice witabye Imana yari afite imyaka 58 y’amavuko, akaba yari atuye mu mujyi wa Ruhango, mu gihe Mushimiyimana wakomeretse ari Umukozi Ushinzwe imibereho myia y’abaturage mu murenge wa Ntongwe. Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu bitaro bya Kabgayi.

Nyakwigendera Niyonsaba Mediatrice

Inkuru Wasoma:  Urusengero rwa ADEPR rwagwiriye abantu habaho no kubura ubuzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved