Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo kuko imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, irenga umuhanda igwa mu mugezi.
Ati “ Abantu babiri bari mu modoka bahise bapfa, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma (Autopsy).
SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana, bakaba bahise batangira gukora iperereza no gushaka uburyo iyo modoka yakurwa mu mazi.
Ati “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga”.