banner

Imodoka yaguye muri Mukungwa umushoferi yitaba Imana

Mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Musanze ku kiraro cya Mukungwa Habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite plaque yitwa SAMBORA(private plate number) ya Hotel
yavaga Kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA Hotel.

Imodoka yarimo abantu bane ubariyemo n’ umushoferi, yageze ku kiraro cya Mukungwa irenga umuhanda igonga ibyuma bikikije ikiraro igwa mu mazi irarengerwa.

Inkuru Wasoma:  Turibwira ko dushyira hamwe nyamara buri gihugu kirakurura kishyira - Kagame muri EAC

Babiri mu bari mu modoka bavuyemo ari bazima maze umwe arakomereka byoroheje, mu gihe umushoferi yitabye Imana.

Nk’uko amakuru ya Polisi yabitangaje, umurambo wa nyakwigendera woherejwe muburuhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri mu gihe uwakomeretse yoherejwe kwivuriza n’ubundi muri ibyo bitaro.

Ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage imodoka yakuwe mu mazi hatangira iperereza ku cyateye impanuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!