Mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Musanze ku kiraro cya Mukungwa Habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite plaque yitwa SAMBORA(private plate number) ya Hotel
yavaga Kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA Hotel.
Imodoka yarimo abantu bane ubariyemo n’ umushoferi, yageze ku kiraro cya Mukungwa irenga umuhanda igonga ibyuma bikikije ikiraro igwa mu mazi irarengerwa.
Babiri mu bari mu modoka bavuyemo ari bazima maze umwe arakomereka byoroheje, mu gihe umushoferi yitabye Imana.
Nk’uko amakuru ya Polisi yabitangaje, umurambo wa nyakwigendera woherejwe muburuhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri mu gihe uwakomeretse yoherejwe kwivuriza n’ubundi muri ibyo bitaro.
Ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage imodoka yakuwe mu mazi hatangira iperereza ku cyateye impanuka.