Imodoka yari itwaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Mugabowagahunde Maurice yakoze impanuka ikomeye mu murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo. Iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu mpanga, ariko amahirwe ni uko nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomeretse bikabije.

 

Nk’uko byatangajwe n’abaturage bari hafi aho ubwo iyo mpanuka yabaga, bavuga ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye Guverineri. Umwe muri bo yagize ati: “Twabonye imodoka itaye umuhanda izenguruka, ni uko Imana igira neza ntiyahitana abantu.”

 

Abaturage bo muri Rusiga bakomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’umuhanda uca muri aka gace, bavuga ko ari umwe mu mihanda igaragaramo impanuka kenshi. Bamwe barasaba Leta n’inzego bireba ko hakwihutishwa gushyirwaho ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, cyane cyane ahantu hakunze kubera impanuka.

 

Abatuye Rusiga basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo muhanda ushyirwemo ingamba z’umutekano zirambye, harimo n’amatara yo ku mihanda, utwuma tugenzura umuvuduko (speed governors), ndetse no gukora ubutabazi bwihuse mu gihe habaye impanuka.

 

Iyo mpanuka ya none yongeye gukora ku mutima benshi, yibutsa akaga kari muri uyu muhanda. Abaturage baribaza igihe bazatekana ku mihanda banyuramo buri munsi.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo ntiburagira icyo butangaza ku bijyanye n’iyo mpanuka, ariko abaturage bafite icyizere ko ubufatanye n’inzego bireba bushobora gukemura iki kibazo cy’impanuka zidakabije zikomeje kugaragara muri ako gace.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.