Ababikira bane muri Tanzania baguye mu mpanuka nyuma y’uko imodoka barimo yagonganye n’ikamyo.

Abo babikira babarizwaga mu muryango w’ababikira b’aba-Carmel ba Mutagatifu Thérèse w’Umwana Yezu bagonganiye n’ikamyo mu muhanda wa Mwanza.

Muri abo bapfuye barimo Umuyobozi ku rwego rw’Isi, Soeur Nelina Semeoni akaba n’ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani.

Umuyobozi wa Polisi ya Mwanza, DCP Wilbrod Mtafungwa yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025 ahagana saa 7:50 z’umugoroba mu gace ka Bukumbi mu Karere ka Misungwi.

Abo babikira bakoze iyo mpanuka bari kwerekeza ku kibuga cy’Indege cya Mwanza baturuka mu gace ka Bukumbi bari barimo.

 

 

Uretse Soeur Nelina harimo n’Umunyamabanga bwite we, Lilian Kapongo w’imyaka 55, umuturage wa Tabora Soeur Damaris Matheka w’imyaka 51, n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Bukumbi Girls Secondary School, Soeur Stellamaris Kamene Muthin, n’umushoferi w’iyo modoka Boniphace Msonola w’imyaka 53.

 

 

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Abanyeshuri kuri Bukumbi Girls Secondary School, Soeur Pauline Mipata, w’imyaka 20 yabashije kurokoka iyo mpanuka ajyanwa ku bitaro bya Bugando Zonal biherereye muri Mwanza ngo yitabweho.
Mbere y’impanuka aba babikira bari mu gace ka Shinyanga aho bari bitabiriye ibirori bya bagenzi babo bari bari kurahirira kwinjira mu murimo wo kwiha Imana byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025 bibera muri Arkidiyosezi Gatolika ya Kahama.

 

 

Nyuma y’ibyo birori bahise berekeza muri Mwanza kwitegura urugendo bagombaga gukora berekeza i Dar es Salaam.

Mu butumwa bwatangajwe na Polisi, yagaragaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser y’ishuri rya Bukumbi Girls Secondary School yari itwawe na Boniphace Msonola yarenze igisate cy’iburyo cy’umuhanda igongana n’ikamyo y’ikigo cya Nyanza Road Works yari itwawe n’umuturage wo muri Buhongwa Venance Mashaka w’imyaka 61.

 

 

Kugeza ubu imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Bugando ngo ikorerwe isuzuma mu gihe uwari utwaye iyo kamyo yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi.

 

 

Polisi yaburiye abashoferi kwitwararika ku mategeko y’umuhanda, kwirinda umuvuduko ukabije n’ibindi byashobora guteza impanuka