Inzego zishinzwe ubutabazi muri Afurika y’Epfo zatangaje ko hari imodoka itwara abanyeshuri yatwawe n’umwuzure wibasiye iki gihugu, abanyeshuri bose baburirwa irengero uretse batatu batabawe bakiri bazima.

 

Umuvugizi w’Intara ya Eastern Cape, Khuselwa Rantjie, yabwiye BBC ko imodoka yo mu bwoko bwa mini-bisi yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure.

 

Khuselwa Rantjie yavuze ko hatazwi umubare w’abana bari muri iyi modoka, ariko ngo batatu bamaze kuboneka ari bazima.

Ibikorwa byo gushakisha byahagaze kubera ko ijoro ryari riguye, ariko biteganyijwe ko bisubukurwa kuri uyu wa 11 Kamena.

Mu bikorwa by’ubutabazi byakozwe kandi habonetse imirambo y’abantu barindwi bishwe n’amazi y’umwuzure wibasiye akarere ka OR Tambo muri iyi ntara.

 

 

Afurika y’Epfo imaze iminsi igusha imvura nyinshi, inkuba, urubura n’umuyaga ukomeye byahitanye abantu batanu bazize impanuka mu gihe ingo zikabakaba ibihumbi 500 zabuze amashanyarazi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.