Impamvu 2 nyamukuru zateye imvururu mu mukino Rayon sports yatsinzemo Rutsiro FC.

Umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona Rutsiro FC yari yakiriyemo ikanatsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda, wasojwe n’imvururu nyuma yo kutanyurwa n’imisifurire ku ruhande rwa Rutsiro FC byatumye abasifuzi basohoka muri Stade bashorewe n’abapolisi. Hari ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 25 Mutarama, mu mukino wari usobanuye byinshi by’umwihariko ku ruhande rwa Rayon Sports yari yiyemeje kuwutsinda ngo ifate umwanya wa mbere wari ufitwe na APR FC ifitanye umukino na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023.  Uko tour du Rwanda 2023 yagiye igenda kuva ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa karindwi.

Rayon Sports yatahukanye intsinzi y’ibitego 2-0, by’Abanya-Uganda, Mussa Esenu ku munota wa 41 na Joackiam Ojera ku wa 89. Igice cya kabiri cyaranzwe no kutishimira imisifurire bya hato na hato ku ruhande rwa Rutsiro FC yijunditse umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier wanze igitego iyi kipe yari yatsinze ku munota wa 79.

Ni ku ikosa ryakorewe kuri Kwizera Eric mu rubuga rwa Rayon Sports, ubwo uyu rutahizamu yasimbukaga akagongwa na myugariro Mitima Isaac biba ngombwa ko Umusifuzi wo hagati Ngabonziza Jean Paul atanga coup-franc yatewe neza na Bukuru Christopher ayiganisha mu bakinnyi bagenzi be ashakisha imitwe yabo ngo babe baboneza mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe. Myurariro w’iburyo wa Rayon Sports, Mucyo Didier Junior yagaruye umupira n’umutwe maze usanga Bukuru, n’imoso nziza na none awusubiza mu izamu rya Rayon Sports, Umunyezamu Hakizimana yirambuye biba iby’ubusa ugonga umutambiko ugarutse usanga abakinnyi batatu ba Rutsiro mu rubuga rwa Rayon Sports.

Inkuru Wasoma:  Inter Miami ya Lionel Messi yasezerwe muri MLS

Aba bari barimo rutahizamu Kwizera Eric wahise awinjiza neza n’umutwe maze umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier amanika igitambaro ko habayeho kurarira ubwo imvururu zivuka ubwo. Abakinnyi ba Rutsiro bavuye mu izamu rya Rayon Sports bagiye kwishimira igitego babonye igitambaro cya Ishimwe kimanitswe, ibyari ibyishimo bihinduka amarira bamwegera bamutura umujinya, abasifuzi bagenzi be bahise bahagoboka ari nako Kapiteni wa Rutsiro FC, Hitimana Jean Claude ‘Santos’ yigizagayo bagenzi be ngo badahutaza umusifuzi.

Ku munota wa 88 myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yongeye gukorera ikosa Kwizera Eric wari wagoye ba myugariro ba Gikundiro, abakinnyi ba Rutsiro bose berekana ko ari penaliti ariko umusifuzi wo ku ruhande Ishimwe Didier ntiyamanika igitambaro, uku kubihorera kwabaye nko gukoza agati mu ntozi. Abakinnyi ba Rutsiro FC bari bayobowe na Kwizera Eric baje basatira umusifuzi, ntibyamukundira ko asagarira umusifuzi kuko yitambitswe na Mitima wamwigizagayo amusunikisha umutwe dore ko yamusumbaga cyane.

Abatoza bombi babonye bikomeye na bo biroshye mu kibuga, Haringingo Francis wa Rayon Sports yutse inabi myugariro we amubuza gushyamirana na mukeba dore ko umukino waburaga iminota ibiri gusa ngo iminota yagenwe irangire. Ku rundi ruhande n’umutoza wa Rutsiro FC, Okoko Godfrois na we yabuzaga abakinnyi be gushyamirana n’abasifuzi ndetse na bagenzi babo ba Rayon Sports, ibi yabikoze mu mukino hagati ndetse na nyuma yawo ubwo begeraga abasifuzi.

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Rutsiro FC batigeze bishimira imisifurire basagariye abasifuzi mu kibuga hagati ariko abashinzwe umutekano barimo Polisi y’Igihugu barahagoboka barinda abasifuzi ari nako Umutoza w’abanyezamu ba Rutsiro FC akomeza kwigizayo abakinnyi be bageragezaga kwegera abasifuzi abasaba kujya mu rwambariro. Abasifuzi bagiye mu rwambariro baherekejwe na Polisi ndetse n’abashinzwe umutekano kuri Stade n’ubwo batorohewe n’abafana bari bahagaze iruhande rw’umuryango w’urwambariro buzuye umujinya w’umuranduranzuzi bamwe muri bo babavunderezaho amacandwe.

Inkuru Wasoma:  KNC aravuga amaki? Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza wa Shampiyona

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42, irarusha Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe kandi irusha mukeba APR FC amanita abiri ku mwanya wa gatatu n’ubwo itegereje gukina na Musanze FC ku cyumweru tariki 26 kuri Stade Ubworoherane. Rutsiro FC yo yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego 13. src: Igihe

Inkuru Wasoma:  Nyuma yo gukunda ikipe Perezida Paul Kagame yarebye umukino wayo mu gihugu cy’u Bwongereza

Inkuru Wasoma:  Umusifuzi w’umugore usanzwe uzwiho gukurura abagabo benshi ku Isi yongeye gukora agashya atungura abantu benshi-AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42, irarusha Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe kandi irusha mukeba APR FC amanita abiri ku mwanya wa gatatu n’ubwo itegereje gukina na Musanze FC ku cyumweru tariki 26 kuri Stade Ubworoherane. Rutsiro FC yo yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego 13. src: Igihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved