Impamvu 2 rukumbi umusore atagakwiye kwiruka ku mukobwa cyangwa umugore

Iyo bigeze ku guteretana no kujya mu rukundo, hari ibintu byinshi bishobora kugenda nabi. Kimwe mu bibi cyane bishoboka muri ibyo, ni ukwiruka ku mukobwa/mugore. Kubikora ni ukongera amahirwe menshi cyane yo kutamutsindira. Ngizi impamvu ebyiri utagomba kwiruka ku mugore, nk’uko Jessica Og umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abakundana abivuga.

BITUMA UGARAGARA NK’UWATAYE UMUTWE: Iyo uri kwiruka ku mukobwa cyangwa umugore, bituma ugaragara nk’uwabuze amahoro n’amahwemo kandi wataye umutwe kugira ngo ibishoboka byose uze kumugeraho. Iyi ni impamvu nini cyane ishobora gutuma umukobwa agusubiza inyuma. Abagore baba bashaka kubana n’umugabo wifitiye icyizere kandi utekanye muri we, Atari umuntu ugenda wiruka ku muntu ashaka.

Inkuru Wasoma:  Ibyerekana ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi

NTABWO BIGARAGARA NEZA (Unnattractive): Inyuma yo kugaragara nk’uwataye umutwe, bituma umugabo atagaragara nk’ukenewe cyangwa se ushakwa. Ubundi abagore baba bakeneye kubana n’umugabo babona ko akenewe Atari uwiruka kubo akeneye kandi wigenga ku marangamutima, rero iyo utangiye kumwirukaho atangira kukubona nk’umubangamira ahubwo kurusha ibindi byose.

Hari n’izindi mpamvu 4 ubundi umuntu atagakwiye kwiruka ku wundi, zirimo nko kuba uwo wirukaho adakwiye igihe cyawe, gutuma abo wirukaho bakomeza kukubona munsi y’ibirenge byabo, icyo ukora cyose bakakubona nk’igihombo, kuba n’ubundi bashobora kudahindura intekerezo z’uko bagufataga mbere utaratangira kubirukaho ndetse no kuba byatuma wangiriza ubushobozi bwawe bwite bwo kwigirira icyizere muri wowe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved