banner

Impamvu 5 nyamukuru zatumye ubukwe kwa Annette Murava na Bishop Gafaranga bubera mu muhezo.

Tariki 7 Gashyantare 2023, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hacicikanye inkuru yatunguranye yagaragazaga urupapuro rw’ubutumire mu bukwe bw’umunyarwenya Bishop Gafaranga n’Umuramyi Annette Murava, uri mu bakundwa na benshi bakunda ibihangano byo guhimbaza Imana.    Umugore mukuru wa Bishop Gafaranga banabyaranye na pastieri wabasezeranije ndetse n’abasengana na we batunguwe no kumva Gafaranga yakoze ubukwe.

Ni inkuru yacicikanye bamwe bayifata nk’ibihuha abandi bayitega iminsi, cyane ko ubukwe bwaburaga iminsi mike ngo kuko ‘invitation’ zari zanditseho ko bugomba kuba ku wa 11 Gashyantare 2023. Ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye mu myidagaduro, cyane ko no mu 2016 ubwo Ishimwe Clement na Butera Knowless bakoraga ubukwe bwinjiyemo umugabo bugasiba undi. Impamvu eshanu zatumye ubu bukwe bubera mu bwihisho:

GUTINYA ‘COMMENTAIRE’ Z’ABANTU KU MBUGA NKORANYAMBAGA: Uretse kuba ubu bukwe bwaratunguranye, ikindi kintu gikomeye ubwo bwabaga abantu ntabwo biyumvishaga ukuntu Murava agiye gushaka umugabo w’abana batatu mu gihe we yari akiri inkumi. Ibi ni kimwe mu byatumye ubu bukwe butaba nyabagendwa mu rwego rwo kwirinda amashusho n’amafoto atandukanye y’aba bombi, kuko batekerezaga ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babatsaho umuriro.

KWANGA KO UMUGORE WA MBERE WA GAFARANGA YATEZA AKAVUYO MU BUKWE: Mu 2019 Gafaranga yabwiye InyaRwanda ko ari umugabo w’umugore umwe bafitanye abana batatu, gusa amakuru avuga ko kuri ubu Gafaranga n’uyu mugore we yasezeranye baratandukanye. Hari amakuru avuga ko hari ibitari byaragasobanutse neza mu gutandukana kw’aba bombi, ku buryo ubukwe bwa Gafaranga iyo bubera ku karubanda hari gushobora kubaho ibintu bimwe bititeguwe biturutse ku wahoze ari umugore we.

KWANGA IGITUTU CY’ABANTU BENSHI MU BUKWE BWA GAFARANGA NA ANNET MURAVA: Iyi mpamvu ni imwe mu zatumye ubukwe bw’aba bombi bubera mu muhezo. Byari ugutinya igitutu cy’abantu benshi, cyane ko aba bose bamaze kugira amazina akomeye. Ubu bukwe iyo buza kuba bufunguye kuri buri wese, byari gutuma abantu babuzamo ari benshi ku buryo byari kubangamira abageni mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Inkuru Wasoma:  Bahise batangira kumukeka! Ariel Wayz yatangaje ko agiye gusohora indirimbo acyurira umusore bakundanaga akamuhemukira

KWANGA GUSHYIRA IMIRYANGO YABO BOMBI MU ITANGAZAMAKURU: Imiryango y’aba bombi abenshi bayigize ntabwo bakunze kugaragara mu itangazamakuru, kandi aba bombi kubera uburyo bazwimo byari kugorana kubuza itangazamakuru gufotora abantu baje mu bukwe. Iyi rero ni indi mpamvu yatumye ubu bukwe butabera mu ruhame, ahubwo abageni bagahitamo ko buba hari abantu mbarwa.

KUVA KU MUNSI WA MBERE, URUKUNDO RWA GAFARANGA NA MURAVA RWAGIZWE IBANGA: Murava ntabwo yakunze kumvikana mu itangazamakuru mu nkuru z’urukundo. Gusa, muri Gicurasi 2022 yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore, gusa icyo gihe yirinze kuvuga byinshi, avuga ko igihe nikigera abantu bazamubona. Amakuru avuga ko uyu yari Bishop Gafaranga wayimwambitse mu gutangiza urugendo rw’ubuzima, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Icyo gihe, Murava yabwiye Isimbi Tv ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n’umusore akunda ndetse ko n’ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru. Urukundo rwa Gafaranga na Annette Murava rwaciye amarenga, binyuze mu mishinga y’indirimbo bagiye bahuriramo. Bakoranye indirimbo ‘Igitambo’. Nk’aho ibi bidahagije, banahuriye mu yindi ndirimbo bise ‘Umuriro’. Ubwo ubukwe bwabo bwahwihwiswagwa, babanje gutanga impapuro z’ubutumire (Invitation) ku bantu babo ba hafi bakarenzaho gusaba buri wese kuzitabira ubukwe abwitwaje.

Nyuma y’uko ‘invitation’ zigeze mu itangazamakuru, bahinduye umuvuno bandika amazina ya buri umwe uzitabira ubukwe. Bivuze ko utari ku rutonde cyangwa se utanditse mu gitabo, utemerewe kwinjira ahabereye ubukwe. Ikindi nta wamenye niba barasezeranye mu murenge, cyangwa se ngo hajye hanze amafoto ya Murava akorerwa ibirori bya ‘Bridal Shower’. source: Inyarwanda.      Umuhanzi Man Martin yahaye igisubizo cyaburiwe ubusobanuro uwamwise umutinganyi kubw’amagambo yakoresheje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved