Impamvu 5 rukumbi udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana.

Abashakanye bazi ibanga ry’imibonano mpuzabitsina. Abagore bafite abagabo basobanukiwe ko gutera akabariro ku rugo ari ikimenyetso cyo kwereka umugabo ko umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo kugaragarizanya amarangamutima hagati y’abashakanye. Kuryamana n’umusore mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwawe wowe ukeka ko uri kubaka urukundo n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya amarangamutima n’izindi mpamvu zinyuranye zibigutera. Urubuga Elcrema rwandika ku mibanire , hari impamvu 5 rwatanze zikwereka ko udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana ari nazo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru yagenewe abakobwa.    Ese gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?

1.Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa n’ubwiza, imico myiza n’ibindi byiza bimuranga. Ariko hari ikindi cy’ingenzi aba afitiye amatsiko. Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko guhorana amatsiko bihora bimugurumanamo, bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza imibiri. Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje cyane birayoyoka. Icyari kimuraje ishinga yarakibonye ntakindi kiba kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu bwinshi. Byarimba akaguhindura igikoresho cyo kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye undi mukobwa.

2.Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko mutarabana agufata nk’umuntu woroshye kandi ufite agaciro gake. Umusore ashobora gukoresha amayeri menshi ngo muryamane, akukumvisha ko aribwo azamenya ko umukunda n’ibindi binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya gikobwa nibwo uzabona ko agaciro yaguhaga kagabanutse byarimba urukundo rwanyu rukanarangirira aho.

3.Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’umusore mukundana, icyiza ni uko mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira ku mibonano mpuzabitsina. Iyo umubano wanyu ushingiye kuguhuza ibitsina nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya. Mumenye birammbuye, mugirane ibihe byiza, mufatanye muri binshi n’ibindi bikorwa by’urukundo. Imibonano mpuzabitsina izaza ari igice gishimangira urukundo rwanyu mu gihe cyabyo.

Inkuru Wasoma:  Ni iki gisimbura ku kwereka ko umukobwa yagukunze n’ubwo atabivuga? Dore ibimenyetso nyamukuru

4.Iyo uryamanye n’umusore mukundana, hanyuma mugatandukana usigarana igikomere ku mutima. Uhora wishinja kutamenya gufata icyemezo, kuba yaragufashe nk’igikoresho cye cyo kwishimisha, Bishobora kukugiraho ingaruka mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva uzinutswe abasore kandi ari wowe wabyiteye.

5.Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana n’umusore mukundana harimo no kwandura Sida. Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe buhagaze kuburyo wamwizera 100%. Ugiye kumbwira uti tuzajya dukoresha agakingirizo. Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro zingahe? Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko gusambana ari icyaha. Mu mategeko icumi y’Imana (Ku bayemera), Ntugasambane naryo ririmo. Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti zabo bakabihakana?

Ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe n’abasore ni nyinshi. Ibi si ihame. Ufite ubwenge kandi uratekereza. Hitamo igikwiriye cyazatuma ubuzima bwawe bw’ejo hazaza buba bwiza nk’uko uhora ubyifuza. Si ibintu byikora ariko biraharanirwa. Gukora nkibyo abandi bakora cyangwa kutameya gufata icyemezo n’umurongo ngenderwaho bishobora kukubyarira ingaruka nyinshi kandi mbi. Niba kandi ugiye kubikora banza utekereze unapime ku munzani ingaruka mbi ushobora guhuriramo nazo. Src: rwandamagazine

Inkuru Wasoma:  Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umukobwa ufite umukunzi yatangiye kugukunda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved