Impamvu 6 abakobwa b’abanyamwuga mubyo bakora bakurura abagabo n’abasore

Muri iyi minsi abagore na bo basigaye baba abanyamwuga kandi bagatera imbere mu kazi runaka nk’uko abagabo bimeze. Kuri bamwe, ubuzima bwabo bwite ndetse n’urukundo bijya bijya bijya inyuma y’ibindi, ariko abenshi nanone bajya bahuza urukundo rwabo n’ubuzima babayemo mu mwuga bakora. Urubuga Love dukesha iyi nkuru rwakoze igenzura, rugaragaza impamvu zituma abakobwa b’abanyamwuga bashobora gukurura abagabo.

URATEKEREZA KANDI UGAFATA UMWANZURO UKWIYE: umusore umwe yagize ati “Umwanzuro uwo mukobwa yafashe ndawizera” “Ntago tujya tugira ikibazo mu gukemura ibyo tutumvikanaho” iyo ukundana n’umukobwa w’umunyamwuga mubyo akora, mumenya gukoresha ubwenge bwanyu karemano mu buzima busanzwe no mu kazi. Iyo mukemura ikibazo mukoresha ubwonko. Mu gushwana kubyo mutumvikanaho, ntago mujya mukoresha amarangamutima kandi byoroha gufata umwanzuro. Ibi rero bigira ingaruka nziza mu rukundo.

UBA WIFITIYE ICYIZERE CY’UWO URI WE: umusore umwe yaravuze ati “Uwo mukobwa ntabwo ajya ashyirwa hasi n’igicantege icyari cyo cyose, nkunda uburyo yigirira icyizere.” Umukobwa w’umunyamwuga aba yaramenyereye guhura n’ibicantege mu kazi akora cyane ndetse no gusubizwa inyuma ibyo bikamugira umuntu ukomeye kandi wigirira icyizere. Ntago wiyegamiza ku muhungu mukundana ku bintu washobora kwikorera kandi umufata nk’uko na we agufata. Ibi ni urufunguzo rw’urukundo ruzaramba.

UBA UHAGAZE NEZA MU BUKUNGU: Umusore umwe yaravuze ati “Uwo mukobwa akorera amafaranga nk’uko nanjye nyakorera, mba numva ahazaza hacu hanshimishije.” Muri iki kiragano tugezemo, umukobwa ufite amafaranga atanga umutuzo ndetse n’uburinganire bw’urukundo rwabo. Iyo muhinduranya uwishyura ibikenewe, ni nako muhinduranya muryoshya mubyo kwinezeza mwagizemo uruhare mwese.

Inkuru Wasoma:  Uko wamenya ibintu umukunzi wawe atishimira kuri wowe ariko akaba atabikubwira.

UGENGA IGIHE CYAWE NEZA: Umusore umwe yagize ati “Iyo duhuye, mba numva birenze cyane” Kubera ko uba upanga igihe wabonye n’ikindi cyo gukora ibijyanye n’umwuga ukora, igihe cyawe ugikoresha ushyizemo ubwenge ndetse kigatanga umusaruro. Buri gihe cyose ubonye akanya ko guhura n’umuhungu mukundana, muryoherwa n’icyo gihe. Noneho mwembi iyo muri abanyamwuga mubyo mukora, bituma buri segonda ryanyu rwose rigira umumaro.

UBA UFITE UGUTERA ISHYARI RYIZA: Umusore umwe yagize ati “uwo mukobwa iyo tuvugana, numva nuzuye imbaraga ndetse icyizere cyiyongereye.” Iyo ufite umuntu umeze nk’aho muhanganye ku kugera ku rwego runaka, bituma mwembi mutera imbere mu kazi kanyu gatandukanye mukora. Muri make mukomeza kuzamurana muterana inkunga y’ishyaka ryo kuzamuka kurenza aho muri.

UBUMENYI BWAWE BUTUMA UGERA HOSE: Umusore umwe yagize ati “uwo mukobwa ntago bintera ikibazo kumwereka ababyeyi banjye cyangwa abakoresha.” Ubundi iyo uri umunyamwuga mubyo ukora, uba uri umuntu w’abantu kandi uzi kubana n’abantu b’ingeri zose. Uba waramaze kugira indangagaciro yo kwakira buri ngeri zose z’abantu uko baba bameze kose. Ibyo bituma umusore adashidikanya ku kukujyana mu birori by’umuryango we cyangwa se ku kazi ke kuko agufata nk’umuntu usobanutse.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved