‘Energy Drinks’ ni ibinyobwa bizwiho kongerera ingufu umubiri bwangu bikunzwe n’abatari bake ku Isi, ariko byangiza ubuzima cyane cyane ubw’abagore.

 

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibi binyobwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’imyororokere n’uburumbuke by’abagore, cyane cyane iyo bikoreshejwe by’akamenyero.

 

Ibi binyobwa bikungahaye kuri Cafeine nyinshi bifite ubushobozi bwo kongera umusemburo wa Cortisol ukorwa na Adrenal Gland, uterwa n’umunaniro ukabije cyangwa ibihe bidashimishije.

 

Kwiyongera kwawo bishobora gutera kubaganyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina kugatera kutaringanira kw’imisemburo igenzura imyanya ndangagitsina.

 

Ikinyamakuru Psychiatry Investigation cyabisobanuye neza ko abagore bagaragaza ubwinshi bw’umusemburo wa Cortisol, ubushake bwabo bw’imibonano bukendera.

 

Ubukana bwa Cafeine n’ubwinshi bw’isukari biba muri ibi binyobwa kandi butera kumagara k’umubiri kubera kwihagarika cyane, n’imyanya ndangagitsina ikagirwaho ingaruka kuko ibura ububobere.

 

“Energy Drinks” zabaye nyinshi mu mubiri zifunga imitsi y’amaraso ntagere mu myanya ndangagitsina neza, bigatera umugore gutakaza ibyishimo byuzuye.

 

Ubundi bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru The Guardian, bwerekanye ko kunywa ibi binyobwa nubwo yaba rimwe mu kwezi, bishobora guhungabanya ibitotsi kandi gusinzira nabi bigira ingaruka ku mikorere y’imisemburo nka “estrogen” na “testosterone”, ifitanye isano n’imyororokere.

 

 

Abagore bashobora kumara igihe kirekire batarabona izi ngaruka zikanabatindaho nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza (National Institutes of Health) bubivuga.

 

Nubwo “Energy drinks” zishobora gutanga imbaraga mu gihe gito, zifite imbaraga zangiza imikorere y’imisemburo bigatera ibibazo no mu burumbuke.

Ni ngombwa ko abagore bagabanya ikoreshwa ry’ibi binyobwa kandi bagahitamo inzira z’ubuzima zirambye zirangwamo kunywa amazi, kurya indyo iboneye no gusinzira neza kugira ngo barinde ubuzima bw’imyororokere bwabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.