Mu Karere ka Rubave, Umurenge wa Nyundo hari abagore bavuga ko abagabo babo babataye, bagasanga abandi bagore bafite amafaranga, dore ko baba babategereje mu gihe abo basanganywe bo baba nta n’urutoboye bafite. Ibi byagarutsweho n’abaturage bo mu Murenge wa Nyundo ubwo baganiraga n’itangazamakuru.
Bamwe mu babivuze bagize bati “ nibyo rwose ikibazo cy’ubuharike gisumba ibindi byose biri muri uyu murenge, kuko abagabo iyo babonye bikomeye bajya kureba abagore bifitiye amafaranga.” Abanda bati” abantu batuye muri ibi bice bifitemo ingeso yo gukunda abagore benshi, bityo kubera ko batajya banyurwa n’umugore umwe ntacyo wakora ninayo mpamvu hahora ubukene”.
Abaturage bemeza ko n’ubwo bimeze gutya muri ibi bice ngo ikibazo cy’ubuharike harigihe bikururwa n’abagore babona bafite agafaranga bagahita basiga abagabo babo bakajya kwirebera abandi, bigatuma n’abagabo bahita bajya kureba abandi. Ndetse ngo ibi biba isoko y’inzara kuko umugabo ayo abonye ayajyana mu kabari, kandi bigatera abana benshi guta amashuri.
Iyi nkuru yakomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abenshi bakomoza ku kuba abagore ari bo bakunda gusanga abagabo bafite amafaranga, ariko kuri ubu aba babore bagataka bavuga ko abagabo bisangira abagore bafita amafaranga, bakavuga ko ari ibintu bitumvikana kandi bitagakwiye kubera ko ubundi umugabo yagashatse amafaranga.
Haba muri uyu mwaka ndetse no muyashize, biri gukunda kuvugwa cyane ku bagabo basiga ingo zabo mu bice bitandukanye bakisangira abagore bakoze ikofi.