impamvu abahungu cyangwa se abakobwa bakundanye igihe kirekire birangira batabanye

Abantu bakundanye igihe bakunda kuvugwaho amateka Atari meza ku iherezo cyangwa se cya gihe wavuga ko igihe cyo kubana kiba cyegereje, k’uko usanga akenshi batabanye n’iyo babana aba ari bake babishobora.

Aha rero twakuzaniye z’imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma abahungu cyangwa se abakobwa bakundanye igihe kirekire birangira batabanye.

1.Gukundana igihe kitaragera

Mu buzima bwa buri muntu agira urukundo ku buryo haba hari imyaka abantu bashobora gukundana nta kindi gitekerezo, nta Yindi gahunda urukundo rwabo rufite. Abahanga bavuga ko imyaka myiza yo gushinga urugo ari hagati ya 28 na 32, ngo iyo yiyongeye ikarenga 42 amahirwe yo gushinga urugo aragabanuka kugeza n’aho umuntu ashobora kubireka.

2.Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko Atari uw’ahazaza

Abasore benshi bakunda kwiyemeza ko bazazana umugore bageze ku bintu runaka nko kubaka inzu, kuzamurwa mu kazi mbese bagamije gutegura ahazaza habo. Nyamara muri iki gihe aba ari kwiyubaka aba akeneye umukoba bakundana iyo abigezeho agasanga uwo mukobwa atarigeze amufasha, aramureka k’uko aba akeneye umugore uzamufasha mu iterambere no gushaka ibindi byinshi bageraho.

3.Urugo ntirwubakirwa ku bwiza bw’inyuma

Hari igitabo cyanditswe na John T.Molloy yavuzemo ko yabajije abagabo barenga 3 500, kugira icyo bavuga ku bagore babo 20% nibo bakoresheje amagambo agaruka ku bwiza, 80% bavuze ku myitwarire yabagore babo. Abo bagabo bose bavuze ko umugore kuba ari mwiza ku buryo udatinya kumwerekana ari ingenzi ariko ngo iki sicyo cya mbere, ahubwo ngo umugore mwiza ni utagukoza isoni.

4.Ntabwo umubano wose uganisha ku Gushyingirwa

Abakobwa benshi usanga batozwa ko umusore barambanye igihe kinini bigomba kuganisha ku rugo ariko siko kuri, ibi rero siko bimeze ku bagabo kuko bo usanga bavuga ko bipfa. Iyo umusore amaranye igihe kinini n’umukobwa bakundana hari igihe abona ko atazakurira umugore ariko agatinya kubikubwira. Arakureka ukarambirwa ukagenda yarangiza agashaka undi akaba ari we agira umugore.

Inkuru Wasoma:  Ibintu 6 abagore/abakobwa bakora kugira ngo bagenzure kandi bayobore (control) abagabo/abasore mu rukundo

5.Inama z’inshuti n’ababyeyi

Akenshi bikunda kubaho ko mbere y’uko umusore ahitamo uwo bazabana amanza kumva ibitekerezo by’ababyeyi cyane cyane, hari abashobora gutekereza ko umusore yigenga mu guhitamo umukobwa bazabana ariko sibyo,n’ubwo abareba kuri ibi Atari bose ariko usanga ari benshi mu basore babikora, ibitekerezo by’ababyeyi ndetse n’inshuti biri mu biyobora uko umusore ahitamo umukobwa bazabana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved