Kuwa 11 Kanama 2023 hari hateganijwe ibikorwa by’amatora hagamijwe kuzuza inama njyanama na komite nyobozi y’akarere ka Rubavu, gusa komisiyo y’igihugu y’Amatota yashyize hanze itangazo kuri uyu wa 1 Kanama 2023 rigaragaza ko ibi bikorwa byasubitswe.
Ni nyuma y’uko kuwa 31 Nyakanga 2023, minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye iyi komisiyo gusubika ibi bikorwa kugira ngo hitabwe ku guhangana n’ingaruka z’ibiza byibasiye akarere ka Rubavu muri Gicurasi 2023.
Kuri ubu ako karere kayobowe na Deogratias Nzabonimpa nk’umuyobozi w’agateganyo guhera kuwa 5 Gicurasi ubwo uwari Meya Kambogo Iidefonse yeguzwaga.