Impamvu ishyaka UPDS rya Tshisekedi ryasabwe gusaba imbabazi

Mu butumwa Senateri mu nteko ishinga amategeko ya RD Congo, Francine Muyumba yanyujije kuri X (yahoze ari Twitter) yasabye ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi gusaba imbabazi uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila nyuma y’imyaka myinshi rivuga ko ari Umunyarwanda.

Uyu mugore yatanze ubu butumwa bwari buherekeje ifoto ya Joseph Kabila iherutse gufatirwa mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo, aho yamurikiye igitabo yanditse yitegura gusoza ’doctorat’ ifatanye n’iya se umubyara, Laurent-Désiré Kabila.

Yagize ati “Mu myaka 20 yose UPDS yabeshye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’amahanga ko Joseph Kabila atari umuhungu wa Mzee, ndetse ku bwabo ko ari Umunyarwanda. Uyu munsi bakwiye kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi Joseph Kabila n’umuryango we.”

Byakunzwe kuvugwa cyane ko Joseph Kabila ari Umunyarwanda na Etienne Tshisekedi wa Mulumba (se wa Félix Tshisekedi) ubwo bari bahanganye muri Politiki ya Congo. Ndetse yabikoreshaga nk’iturufu cyane bakajya bavuga ko ari umuhungu wa Christophe Adrien Kanambe ufite inkomoko mu Rwanda na Marcelline Mukambukuje ufite inkomoko muri Uganda ndetse n’ikimenyimenyi ngo na we akaba asa n’Abatutsi.”

Byakunzwe kuvugwa cyane ko Kabila ari Umunyarwanda mu matora yo muri 2006 yari ahanganyemo na Jean Pierre Bemba. Joseph Kabila yayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka 18, kuva mu 2001 kugeza 2019.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri arakekwaho kurogesha isosi n'umuceri bagenzi be akavuga ko yabikoze bitewe n'ababyeyi be

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved