Ni inshuro zingahe umugore ashobora kubagwa abyara? Iki ni ikibazo gikunze kubazwa n’ababyeyi benshi, cyane cyane iyo muganga avuze ko hakenewe kubyara biciye mu buryo bwo kubagwa buzwi nka “césarienne”, cyane ku bagore bifuza kubyara abandi bana mu gihe kizaza.

 

Kubagwa bufatwa nka bumwe mu buryo bwizewe bwo kubyaza abagore. Ubushakashatsi bwerekanye ko nubwo nta mubare ntarengwa wabwo wagenwe ku rwego mpuzamahanga, ariko kubagwa inshuro enye cyangwa zirenga bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi mu gihe kiri imbere.

 

Ibi bigaragaza ko hakenewe ubushishozi bwinshi mbere yo gufata icyemezo cyo kongera kubagwa, mu gihe habayeho ikibazo mu buryo bwo kubyara bisanzwe.

 

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ibitaro bya Kaminuza ya Zagazig yo mu Misiri, bwakorewe ku bagore 165 babazwe inshuro enye n’abazirengeje, hagamijwe kureba ingaruka ziterwa no kubagwa kenshi mu gihe cyo kubyara.

 

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abagore bangana na 59,39% babazwe inshuro zirenze enye bagize ibyago byo kurwara ibibyimba byo mu nda, biterwa n’inkovu ziterwa no kubagwa inshuro nyinshi. Ibi bibyimba bishobora gutuma kongera kubagwa bigorana ndetse bigatera ibindi bibazo birimo guhora ubabara.

 

Abagore bangana na 19,4% mu babazwe inshuro nyinshi, bagize ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi cyane bigatuma bakenera guhabwa andi maraso. Ibyago byo kugira ubwandu cyangwa imvune mu gihe cyo kubagwa ndetse n’igihe kirekire cyo gukira na byo byagaragaye cyane muri iri tsinda ry’abagore.

Ubu busahakashatsi bwagaragaje kandi ko ingaruka yagaragaye ku kigero kiri hasi ari indwara ya “endometritis”, nyababyeyi ikaba yagira za ’infections’ nyuma yo kubagwa. Nta mubyeyi n’umwe wapfuye.

Abashakashatsi basaba ko abagore bagirwa inama mbere yo gufata icyemezo cyo kubagwa bwa kabiri cyangwa bwa gatatu, ndetse ko kubyara bisanzwe nyuma yo kubagwa rimwe cyangwa kabiri byatangwaho amakuru ahagije ku babyeyi bashobora kubikora, kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa no kubagwa inshuro nyinshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.