Nyuma y’uko ku mugoroba w’itariki 28 Mata 2024, habaye ibura ry’umuriro hafi mu gihugu hose, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yavuze ko iri bura ry’umuriro, ryatewe no kuvaho k’umuyoboro wa Kibuye kandi icyo gihe ari wo wari uri gutanga umuriro mwinshi ugereranyije n’indi miyobora isigaye.
Icyakora REG ivuga ko ahenshi iri bura ry’umuriro ryamaze iminota 57 ariko ko kuva ku munota wa 25 umuriro ugiye hari hamwe watangiye kugaruka, bivuze ko hari abatamaze iyo minota yose 57 bawutegereje. Kuko umuriro wabuze kuva Saa 18:47 z’umugoroba ariko kugeza saa 19:45 mu bice byose by’igihugu wari wagarutse.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri REG, Zawadi Geofrey, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko iryo bura ry’umuriro ryatewe no kuvaho k’umuyoboro wa Kibuye kandi ari wo wari uri kuvanwaho umuriro mwinshi ugeraranyije n’indi isigaye. Ati “Habaye ikibazo ku muyoboro wa Kibuye kandi ni ho twari turi gukura umuriro mwinshi ungana na megawati 40 muri uwo mugoroba uvuye mu ruganda rwa Shema Power Plant ruri mu Kiyaga cya Kivu.”
Yakomeje agira ati “Icyo kibazo cyabaye ku muyoboro wa Kibuye cyahuriranye n’uburemere bw’umuriro twarimo dukurayo uwo [muyoboro] uvaho bihita bigira ingaruka ku zindi nganda zacu nyinshi na zo zivaho.”
Yavuze ko ibyo bikimara kuba umuyoboro wa Kibuye n’indi myinshi yahise ivaho kuko iyo habaye ikibazo kiremereye ku muyoboro umwe bigira n’ingaruka ku yindi, ibyo bikaba ari byo batumye henshi mu gihugu umuriro ubura kandi ikibazo cyabaye ku muyoboro umwe gusa. Mu gihe urugomero rwa Nyabarongo I ari rwo rwahise rwitabazwa mu gutanga ubufasha bwo gufasha izindi nganda n’urwo rwo mu Kivu rurimo.
Zawadi yakomeje avuga ko iyo habaye ikibazo nk’icyo n’izo nganda zatangaga amashanyarazi zihagarika gukora kuko ziba na zo zikoreshwa n’amashanyarazi anyura muri iyo miyoboro ari nayo mpamvu uru rwa Nyabarongo I rwahise rutanga umusada. Ati “Hahise habaho ubutabazi bwo kugira ngo inganda zindi zavuyeho zisubireho hifashishijwe Urugomero rwa Nyabarongo I kuko rwo rufite ikoranabuhanga ryo kongera kwishitura mu gihe imiyoboro y’umuriro igize ikibazo.”
Icyakora ngo kugeza ubu icyateye iri bura ry’umuriro ntabwo kiramenyekana, akaba ari nayo mpamvu bahise batangira iperereza ku cyabiteye gusa ngo mu gihe cy’imvura ibyo biba bishoboka. yavuze ko iri bura ry’umuriro ryabaye mu bice byinshi by’igihugu ariko hataramenyekana neza niba ari byose.
Kugeza ubu nta makuru aramenyekana ku byaba byangijwe n’iri bura ry’umuriro nko kuhatangirwa serivisi zikenera umuriro mu buryo buhoraho gusa REG ivuga ko kuri ubu ahenshi bakenera umuriro gutyo bafite ubundi buryo bashobora kwifashisha mu gihe umuriro ubuze birinda ko hagira ibyangirika bawutegereje.
Zawadi yavuze ko kandi REG iri gukora ibishoboka byose ngo ikibazo nk’iki nticyongera kubaho ndetse yihanganisha abagizweho ingaruka bose.