Mu mirenge 16 yari igize perefegitura ya Ruhengeri harimo Kinigi, Nyange n’igice cy’uwa Musanze mu karere ka Musanze. Iyi komini ya Kinigi ifite amateka y’uko nta mututsi wahiciwe mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahubwo Jenoside yahageragerejwe mu 1991 ari nabwo abatutsi benshi bishwe. Ubuhamya bwa Albert Nsengimana wiciwe na nyina umubyara mu gitabo ‘mama wanjye yaranyishe’
Ubu ni ubuhamya bwatanzwe na Munyarutete Joseph waharokokeye kuru ubu akaba ahagarariye Ibuka mu murenge wa Kinigi. Mu mwaka w’1993 igitero cy’inkotanyi cyahungishije abatutsi bari bari muri Kinigi zobohereza mu bindi bice zari zaramaze kubohora, ibi byatumye mu 1994 nta mututsi wigeze yicirwa muri Kinigi.
Munyarutete yakomeje avuga ko bidasobanuye ko nta mututsi wo mu Kinigi wapfuye ahubwo abapfuye bari barahungiye nyine mu zindi perefegitura. Yavuze ko umututsi wa mbere yishwe kuwa 28 mutarama 1991 uwa nyuma yicwa ku wa 23 gashyantare 1991, ariko ikibabaje cyane kugerageza Jenoside muri Kinigi byakozwe n’abagore.
Yakomeje avuga ko mu batutsi bishwe bwa nyuma harimo na se wishwe kuri iyo tariki, ndetse ashimangira ko indege ya Habyarimana ihanurwa nta mututsi wari muri Kinigi kuko bose bari barahunze. Yakomeje avuga ko mu rugendo rukomeye yakoze rwo gushaka kurokora ubuzima bwe, yamaze amezi agera kuri 4 ataba mu nzu ndetse hari n’aho yagiye agurwa amafaranga kugira ngo aticwa.
Munyarutete yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bakavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana , kandi ibimenyetsi bigaragaza ko yari yarateguwe neza nk’umugambi wakozwe igihe kirekire kandi ukageragezwa no gushyirwa mu bikorwa.
src: IGIHE