Dore Impamvu nyamukuru umugabo cyangwa se umugore ashobora guca inyuma uwo bashakanye batamaranye kabiri

Muri iyi myaka bisigaye biba ahantu hose aho umugabo bamufatira mu cyuho aca umugore we inyuma nyamara batamaranye igihe kinini.iyi ngeso ishobora guturuka ku mugabo cyangwa akabiterwa n’umugore we.tugiye kurebera hamwe impamvu zishoboka ariko ku mpande zombi.

1.Urubyaro

Mbere y’uko umugabo abana n’umugore, baba bafite inzozi zo kubyara abana, hari abagabo batajya bihanganira gutegereza igihe kirekire batabyara cyangwa nta kimenyetso cy’uko bizabaho.iyo umugabo abonye hashize igihe kirekire nta gutwita atangira kwirukira ku bandi bagore ngo arebe ko yabona akana.mu byukuri kandi si uko umugore atabyara ahubwo n’uko igihe kitari cyagera ngo nawe atwite.

2.Kutamenya kwifatira umwanzuro

Umugabo cyangwa se umugore umaze igihe gito asezeranye ashobora guhura n’undi akamubera ikigusha kubera integer nke mu mitekerereze bikarangira basambanye.ibi kandi twavuga ko biterwa no kudashobora kwifatira umwanzuro ngo yereke uwo uri kumugusha ko Atari muri uwo murongo w’ubusambanyi.nyamara ashobora  ku kugusha agamije ku gusenyera.

Inkuru Wasoma:  Dore amasezerano abahungu bakunda guha abakobwa ariko bakabikora Atari uko babikunda| birababangamira cyane.

3.Ikigare

Ibi bikunda kuba ku bagabo cyane cyane ugasanga nko mu kabari afite inshuti z’abagabo b’abahehesi bahorana imitima irehareha igihe cyose bakumva bagomba gusambana.iyo ufite bene izo nshuti usanga zikwanduje bikarangira uciye umugore wawe inyuma n’ubwo mwaba nta n’igihe kinini mumaranye.

4.Ingeso yakokamye

Aha n’ubwo usanga abagabo ari bo benshi ariko umugabo cyangwa se umugore igihe cyose bumva  bafite irari ry’ubusambanyi bakumva guhora bahindura abo baryamana ari ryo shema. Bene aba usanga bahorana iyi ngeso ku buryo n’iyo baba bakoze ubukwe uwo munsi bashobora guca inyuma uwo  bashakanye.

5.Guhurwa vuba

Hari ubwo usanga umugabo ashatse umugore bitewe n’uko yajyaga amubona inyuma akishyiramo ko ameze ukuntu runaka.nyuma yo gushakana iyo asanze uko yatekerezaga bitandukanye nuko bimeze hari ubwo adashobora kwihanagana agahitamo gusubira muri babandi bahose baryamana mbere cyangwa se akajya kugura indaya ubwo guhera ubwo agatangira kumuca inyuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved