Abasesengura ibya Politiki yo mu Karere bagaragaza ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisaba ko habaho ibiganiro bihuza umutwe wa M23 n’ubuyobozi bw’ icyo gihugu.
Byatangajwe nyuma y’uko ku wa 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola hari hateganyijwe Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano wagombaga guhuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC ariko urasubikwa.
U Rwanda rwatangaje ko uwo muhango wasubitswe nyuma y’aho mu biganiro byari byawubanjirije byahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Angola na RDC, ingingo ijyanye n’uko RDC igomba kuganira n’umutwe wa M23 yateje impaka.
Impande zombi zari zemeranyije ku ngingo zari zaraganiriyeho mbere zirimo uburyo bwo gusenya FDLR, no gukuraho ubwirinzi bw’u Rwanda, ariko bigeze hagati ibintu bisubira irudubi.
abasesenguzi batandukanye bashimangiye ko nubwo RDC yitarutsa ibyo kuganira n’umutwe wa M23, ubusanzwe ari nk’itegeko ko ibyo biganiro bizabaho mu gushaka amahoro arambye.
Ambasaderi Mutaboba Joseph yagaragaje ko mu mishyikirano igamije guhosha umwuka mubi, impande zihanganye ziba zigomba kuganira no gusasa inzobe.
Ati “Kuganira na M23 ni itegeko mu mishyikirano, mu mibanire n’ibindi bihugu, n’imiyoborere mu gihugu. Iyo ufite ikibazo iwawe mu rugo, ari umugore n’umugabo bagomba kwicara bakabiganira, iyo kiri mu muryango nko ku mwana na se baricara bakabiganira.”
Yakomeje ati “Iyo ari ku mudugudu n’abunzi bazamo, urumva ko hari ahantu ibintu bihera. Iyo bipfiriye hasi mu rugo, iyo uzamutse bisa no guhinga usiba. Mu gihe abanyecongo batumvikanye kuri icyo, bavuge bati M23 ni abanyecongo bacu, bafite ibibazo n’amateka y’ibintu berekana tugomba kwicara tukabyumvikanaho tugashaka umwanzuro, batabikoze ushobora kuzana n’ibindi bisubizo.”
Yagaragaje ko nta bandi bashobora gutanga igisubizo mu gihe RDC iticaranye n’uwo mutwe wa M23 ngo hashakirwe igisubizo kirambye hamwe.
Ati “U Rwanda, Akarere n’Isi yose ntacyo bakora bitahereye hariya mu rugo. Ushaka igisubizo ugishakira hafi. Mu mizi y’ikibazo akaba ari ho uhera ukazamuka. Naho guhera hejuru ni ukubihunga.”
Amb. Mutaboba yavuze ko bishoboka ko hari barusahurira mu nduru batifuza ko ikibazo cy’umutekano muke gikemuke ari nabyo bituma ubuyobozi bwa Tshisekedi buhora buhindura indimi kuri icyo kibazo.
Yavuze ko mu gihe ibiganiro byaba bidatanze umusaruro hari abashobora gukoresha inzira y’intambara mu guharanira ko icyo kibazo cyakemuka.
Ati “Iyo bidacecekeshejwe n’ijwi ry’ibiganiro, bishobora gucecekeshwa n’ijwi ry’imbunda kuko hari abamenyereye ibintu nk’ibyo.”
Me Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko kuba RDC yirengagiza ibyo kuganira n’umutwe wa M23 ugizwe n’abanyecongo baharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gutotezwa, bishimangira ubushake buke bwayo mu gukemura icyo kibazo.
Ati “Icyo nahise mbona ni ubushake buke bwa Leta ya RDC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Kuri bo bavuga ko kuganira na M23 ari umurongo utukura kandi badashobora kurenga. M23 ubu igenzura hafi bitatu bya kane by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kandi ibigenzura kuko yakoresheje imbaraga za gisirikare. Iyo ugerageje kwishyira mu mwanya wa Leta ya Congo uribaza ngo umuntu udashobora gutsinda ukoresheje ingufu za gisirikare, ukaba udashaka kuganira na we icyo wifuza ni iki?”
Yavuze ko bisa naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, idashaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwayo kuko gishobora kuba hari abo gifitiye izindi nyungu zihishe.
Ati “Twebwe icyo dushobora kuvuga ni uko Leta ya Congo kubera impamvu zayo zaba iza politiki, iz’ubukungu ntabwo ishaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwayo. Kiriya kibazo gishobora kuba kiyifitiye inyungu kurusha uko gukemuka kwacyo kwayigirira inyungu.”
Yerekanye ko ubutegetsi bushobora kubyitwaza imbere y’abaturage bwerekana ko impamvu zatumye butagera ku byo bwari bwarijeje abaturage byaturutse ku kuba igihugu kiri mu ntambara.
Yagaragaje ko aho gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba wa RDC, abayobozi bo muri icyo kibazo bashyize imbaraga mu guharabika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2012 nibwo havutse M23 yari igizwe n’abahoze muri CNDP, bibutsa Leta ya RDC ko itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye tariki ya 23 Werurwe 2009. Imirwano yaratangiye, ihagarara mu 2013, ariko yongeye gusubukurwa mu Ugushyingo 2021.
Muri Mata 2022, M23 yitabiriye ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, gusa nyuma yirukanwamo, ishinjwa kubura imirwano.