Ishimwe Thierry wamenyekanye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Tity Brown, ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje ubukure, yari ateganirijwe kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 18 gicurasi 2023, ariko urubanza rwe rwasubitswe rushyirwa kuwa 20 nyakanga 2023, nyuma y’uko umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Bakigera imbere y’urukiko uwunganira Tity Brown yasabye ko yarekurwa mu gihe bagitegereje ibisubizo bizava mu ipimwa ry’uturemangingo DNA, ariko ubushinjacyaha bubyamaganira kyre buvuga ko bitashoboka, ahubwo bagomba gutegereza cyane ko hari igihe uyu musore yagize uruhare mu gitinza ko ibizamini bifatwa avuga ko umwunganira mu mategeko ntawe uri kuboneka.
Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha igihe ibisubizo by’ibizamini bizabonekera, ubushinjacyaha butanga igihe kingana n’ukwezi, ibyo bituma ubucamanza bufata umwanzuro wo gusubika urubanza rukarwimurira kuwa 20 nyakanga. Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Tity Brown ntago yanyuzwe n’uwo mwanzuro ahita ajurira, ariko mu gihe byari byitezwe ko kuwa 30 ugushyingo 2022 azaburana ubujurire, urukiko rusubika urubanza rushyirwa kuwa 8 gashyantare 2023, icyo gihe nab wo harageze urubanza rusubikwa rushyirwa kuwa 22 gashyantare 2023, iki gihe nabwo rwarasubitswe rushyirwa kuwa 14 werurwe 2023, ari nabwo hageze rugasubikwa rushyirwa kuwa 18 gicurasi 2023 ari bwo nanone rwongeye gusubikwa bwa gatanu.
Icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 Tity Brown akurikiranweho n’ubushinjacyaha, bivugwa ko yagikoze kuwa 14 kanama 2021. Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Tity Brown yateye inda avuga ko yohereje umwana kwa nyirakuru mu biruhuko, umwana agataha avuga ko arwaye igifu, aribwo umwana yajyanwe ku bitaro bya Kibagabaga gusuzumwa ibisubizo bikagaragazako atwite. Umwana abajijwe uwamuteye inda yavuze ko yagiye gusura Tity Brown aho yari atuye bikarangira amusambanyije.
Umwana yasabye ko inda ivanwamo, gusa haza gukorwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, ubushinjacyaha buza kuvuga ko hari raporo ya muganga igaragaza ko ari Tity brown wateye uyu mwana inda. Ubushinjacyaha bwanagaragarije urukiko itariki y’amavuko y’uwo mwana w’umukobwa ko ari tariki 1 mutarama 2004, bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.
Tity Brown yaburanye ahakana icyaha, gusa avuga ko yahuye n’uyu mukobwa ariko atigeze yinjira iwe. Tity Brown kandi yabwiye urukiko ko uyu mukobwa yamubwiye ko agiye kuza kumureba, yewe akanagera aho atuye ariko akaba atarigeze yinjira mu nzu.