Impamvu uyu mwana wavukanye umurizo udasanzwe bamusingiza nk’Imana.

Uyu mwana w’umuhungu witwa Baraj umurebeye imbere, ubona ari umwana usanzwe. Afite imyaka 13 kandi afite umurava yewe iyo ari mu bandi bana aba aganira nabo umunsi ku wundi, ikirenze ibyo muri bo ubona ko yisanzuye kuburyo anaganira kurusha abandi.

Ariko uyu mwana umurebeye inyuma uratungurwa cyane. Afite umurizo muremure umutereye mu mugongo ahagana hasi kandi ugaragara nk’igice cy’umubiri we ariko cyakuriye ahantu hatari ahanyaho. Ni muremure kuburyo kandi ushobora no kwiyongera.

Mu bindi bice bigize isi kubona umwana umeze gutya ahita aba igicibwa cyangwa se bamwe bakanamutinya, ariko muri iki gice uyu mwana avukamo cy’uburengerazuba bw’ubuhindi, aho kumuca ahubwo baramuramya. Bizera ko ari Imana yabo yavukiye mu wundi muntu yitwa “Hanuman” ikaba ari imana y’abahindu y’ubwoko bw’inkende (Hindu Monkey God).

Iyi mana yabo bizera ko igice kimwe aba ari umuntu ikindi gice kikaba inkende, ikaba ikomoka mu bwoko bwa Ramayana, bakizera ko ari imana ifite isura y’inkende ariko umubiri wayo ari umuntu ufite umurizo muremure, bakaba bakunda kuyita umwana wa Pawan (son of pawan) ikaba imana y’umuyaga y’abahindi, iyi Hanuman ikaba yizererwaho kukuba idatsindwa, ikagira imbaraga ndetse ikizerwa cyane.

Ubu bwoko bwa Ramayana buvuga ko uyu mwana umeze gutya aba ari umwizerwa wa nyagasani Ram (lord Ram), noneho uko babivuga uyu Hanuman yari afite itsinda rye ry’ingabo z’inkende ryitwa “vaanar sena” ryafasha Ram mu bitero bye yari ahanganyemo na Ravana, umwami w’umudayimoni wa Sri Lanka washimuse umugore we Sita.

Inkuru Wasoma:  Itorero ry’Ubwongereza rirahamagarirwa kurandura burundu umuco wo kwihanganira ibikorwa by’ivanguramoko

Nanone kandi Hanuman umubiri we bizera ko uba ugomba gukura, akajya aguruka ku Nyanja, akikorera umusozi ku bitugu bye agatwika n’ibice binini bya Lanak akoresheje umurizo we ucira umuriro. Abantu bakurikira Hanuman bizera ko kumusingiza bibakiza ubwoba ndetse bikabarinda n’ibyago. Ryari ibonekerwa rya sekuru witwa Iqbal Qureshi yagize ubwo Balaji yari amaze umwaka umwe avutse, ubwo uyu sekuru yavuganaga n’imana nyinshi icyarimwe.

Sekuru yagize ati” ubwo balaji yavugaga bwa mbere yari afite umwaka umwe gusa, yavuze amazina y’imana enye icyarimwe kandi mu madini atandukanye. Uwo munsi namenye ko ari imana yatuvukiye muri we(Reincarnation).

Uyu munsi, abantu benshi baza kureba uyu mwana baje gushaka imigisha bakanamukoraho. Inzu ye sekuru yahindutse inzu yo kumusingirizamo, kandi Balaj amara igihe cye kinini yicaye kuri matera aho abantu baza bamusanga bakamwunamira yabakoraho ku mitwe bikabarwa nk’aho abahaye umugisha.

Igitangaje uyu mwana azi agaciro ke muri aka gace atuyemo. Yagize ati” abantu baraza bakansinginza kubera ko Nsenga Imana nkuru  nkabashyikiriza ibyifuzo byabo kuri yo, nkora ibyo nshoboye byose kandi inzozi zabo zikaba impamo.” Igitangaje kindi ni uko abantu bose bo muri aka gace bizera ko uyu mwana ashobora gukora ibitangaza mu buzima bwabo.

Bamwe mu batanze ubuhamya kuri uyu mwana bavuze ko yagiye abakurira abantu babo muri koma abandi akabakiza indwara bagakira burundu.

Menya byinshi ku ntandaro yo kutarya ingurube kubayisilamu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved