Shaddyboo uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yikubuye ata abanyamakuru mu kiganiro bagombaga gukorana kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023. Ibi byabaye ubwo uyu mugore afatanyije n’abamutumiye mu gitaramo ateganya gukorera i Rubavu ku wa 25 Gashyantare 2023 bari bagiye kuganira n’itangazamakuru kuri iki gitaramo.  Umugabo yagaragaje uko yishimiye kubaho atunzwe n’abagore batatu yashatse.
Ni ikiganiro abanyamakuru bari batumiwemo bavuga ko kizaba saa munani z’amanywa icyakora birinda bigera saa kumi bakimutegereje. Umwe mu banyamakuru bari ahabereye iki kiganiro yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumutegereza igihe kirekire, bababajwe bikomeye n’uko igihe yahagereye yabanje kujya mu kiganiro na Phil Peter bamarana hafi indi saha.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Shaddyboo yari ageze ahari kubera ikiganiro n’abanyamakuru asanga nabo barubiye. Ubwo ikiganiro cyari gitangiye abanyamakuru bagaragarije Shaddyboo ko batishimiye kuba yabakerereje, icyakora bitewe n’uburyo babivugagamo barakaye, uyu mugore yahise avuga ko atagirana ikiganiro n’abanyamakuru kimeze nko gutongana nabo.
Ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!” Nguko uko yafashe icyemezo cyo guhaguruka arigendera ava ahaberaga iki kiganiro.  “Yago yanteye inda aranyihakana” umukobwa Brenda avuze icyo yifuza kuri Yago atwitiye n’ibyo yamukoreye byamubabaje.