Kumugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2023, impanuka ikomeye yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi, ikamyo igonga moto yari iyiri imbere itwaye umupolisi wari ushinzwe guhuza polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu n’umumotari wari umuhetse bahita bitaba Imana.
Ibi byabereye mu murenge wa Gisenyi, mu kagali ka Nengo winjira mu mujyi wa Gisenyi. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 dukesha iyi nkuru, Yagize ati: “Amakuru y’iyi mpabuka ni ukuri. Ikamyo yari itwaye imyaka yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi yagonze moto yari itwaye Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu witwa Niyonsaba Drocelle n’umumotari wari umutwaye bahise bitaba Imana.”
Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi babonye iyi mpanuka iba, bavuze ko ikibazo cy’uyu muhanda kimaze igihe kandi ko babibwiye ubuyobozi ko habera impanuka nyinshi none ntacyo birimo gukorwaho.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye Rwandanews24 ko barimo gukemura iki kibazo ku buryo burambye.
Ati: “Turimo gukora umuhanda uzajya ukoreshwa n’amakamyo kandi imirimo yawo irimo kwihutishwa. Ni umuhanda uzaturuka ku murenge Rugerero werekeza ku murenge wa Rubavu winjira mu mujyi wa Gisenyi utanyuze ahazwi nko kwa Gacukiro.” Meya kambogo yavuze ko uyu muhanda uzaba wuzuye muri Kamena 2023.
Mu bindi byangijwe n’iyi mpanuka harimo imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse na dayihatsu yari itwaye inka, inka imwe nayo ikaba yahise ipfa. Ntabwo inzego z’umutekano wo mu muhanda ziratangaza icyateye iyi mpanuka nubwo ababonye iba bavuga ko iyi kamyo yari yabuze feri. Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z’umutekano zahise zihagera zitabaye.