banner

Impanuka y’imodoka i Musanze yahitanye batatu, Babiri barakomereka

Ahagana mu masamunani yigitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, impanuka y’imodoka yabereye mu Kagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, yahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku modoka y’ivatiri  yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yari irimo abantu batanu, ikaba yabereye mu muhanda wa kaburimbo uva i Musanze werekeza i Nyakinama. Abagabo babiri bari muri iyo modoka bahise bitaba Imana, mu gihe umukobwa wari kumwe na bo yitabye Imana ageze mu Bitaro bya Ruhengeri. Abandi bagabo babiri barakomereka, umwe akaba yaroherejwe mu Bitaro bya CHUK i Kigali kugira ngo avurwe byimbitse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko imirambo y’abagabo babiri yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma.

Yagize ati: “Imirambo ya ba nyakwigendera yoherejwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Abakomeretse boherejwe kuvurirwa mu Bitaro bya Ruhengeri. Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka.”

Inkuru Wasoma:  Hagiye kubakwa ‟Musanze Convention Center”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe, kwirinda uburangare igihe cyose batwaye ibinyabiziga no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Philbert Muhire, we yavuze ko bari kuvura umwe mu bakomeretse, mu gihe undi bamwohereje i Kigali muri CHUK.

Ati: “Iyo mpanuka yabaye, mu ndembe twari twakiriye umwe yahise yitaba Imana, abandi barimo umwe twohereje muri CHUK ngo anyuzwe mu cyuma ndetse n’umwe turi gukurikirana. Naho abasigaye ntabwo bikomeye cyane, baraza koroherwa.”

Mu minsi ishize, impanuka za hato na hato zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu mu bice bitandukanye by’igihugu. Polisi y’u Rwanda isaba abakoresha imihanda kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda imyitwarire ishobora guteza impanuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!