Habanabashaka Jean Damascène w’imyaka 40 wari utwaye igare yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU ifite plaque RAE084W arakomereka bikomeye, umushoferi avamo ariruka.
Ni impanuka yabaye ava ahitwa Kabarirwa mu Murenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro yerekeza muri santere y’ubucuruzi ya Mungoti muri uwo Murenge mu ma saa yine n’iminota 50 z’igotondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025.
Umuturage wari uri aho byabereye yatangarije Imvaho Nshya ko imyirondoro y’umushoferi batahise bayimenya kuko yavuye mu modoka akiruka, umunyonzi asigara aryamye aho ataka cyane, yakomeretse ukuguru kw’ibumoso ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.
Ati: “Yari impanuka ikomeye kuko igare wabonaga ryaguye mu modoka ku buryo umunyonzi gupfa byari hafi cyane kandi yari yahoreye, yihuta cyane. Umushoferi yahise ava mu modoka ariruka ntitwamenye umwirondoro we ariko abapolisi bahise bahagera buriya bo bawumenye.”
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutkano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Itangazamakuru ko impanuka yabereye mu udugudu wa Rurambo,ak Aagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya.
Ati: “Habereye impanuka, aho igare ryavaga muri santere y’ubucuruzi ya Kabarirwa ryerekeza mu ya Mungoti, ryaje rigeze muri uriya Mudugudu, umunyegare ata igisate cy’umuhanda yagenderagamo agonga asanze mu mukono wayo imodoka ya DAIHATSU yavaga muri santere y’ubucuruzi ya Mungoti yerekeza mu ya Kabona, uwari utwaye igare arakomereka ajyanwa kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Rutsiro.”
Yakomeje agira ati: “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kudasatira inkombe y’uburyo bw’umuhanda byakozwe n’umunyegare.”
Yibukije abakoresha umuhanda ko umutekano wawo ureba buri wese nta n’umwe uvuyemo, abawukoresha bakirinda amakosa kuko ari yo avamo impanuka zigira ingaruka ku buzima bwa muntu n’umutungo muri rusange.