Kuri uyu wa 17 Kanama 2023, Perezida Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yitabiriye imyitozo ya gisirikare yabereye mu karere ka Gatsibo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho nyuma yo kuyikurikira yanahaye impanuro abasirikare bari aho bose.
Nyuma y’iyo myitozo, perezida Kagame yahaye abasirikare bari mu myitozo, n’abandi bari bahari barimo abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru impanuro. Yavuze ko inshingano z’abasirikare b’u Rwanda zitagarukira mu kurinda igihugu gusa, ahubwo ko zigomba kureba ku mibereho y’abagituye.
Yagize ati “imyumvire y’umwuga nka RDF, ntabwo turinda igihugu gusa, ahubwo twaranacyubatse, turacyubaka n’ubu turakomeza kucyubaka.” Yakomeje abibutsa ko bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye, kuko ari umusingi wababashisha kurenga n’ibigoye. Ati “disipuline ituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije, ajya aha ngombwa ntiyangirike.”
Yakomeje avuga ko ariko kandi ‘Disipuline ntabwo ihagije ariko nicyo twubakiraho, hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi, kuko ushobora kugira disipuline waba udafite ubumenyi, waba udafite kwiga, waba udafite amahugurwa, iyo disipuline ubwayo wubakiyeho ntaho ikugeza.”
Yakunze kandi kubwira ingabo z’u Rwanda ko umurimo wazo Atari ugushoza intambara, ahubwo ko ari ukurinda amahoro, ariko nanone mu gihe hari uwazishoza, baba bagomba kuzirwana bahagaze bwuma, n’ubu akaba yongeye kubibwira aba basirikare. Ati “RDF ntabwo ibereyeho gushiza intambara cyangwa kugira gute, ahubwo ibereyeho kuyirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.
Iyi myitozo ya RDF yiswe ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ isanzwe ihuriza hamwe abasirikare bo mu matsinda anyuranye muri RDF, aho bakarishya ubumenyi mubya gisirikare, by’umwihariko mu kurwana urugamba hakoreshejwe intwaro zinyuranye zirimo n’indege z’intambara.