Uwanyana Assiya, umugore wa pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke umaze igihe kitari kinini atabarutse, yagarutse ku gahinda yatewe n’urupfu rw’umugabo we avuga ko kugeza n’ubu impeta yamwambitse yabuze imbaraga zo kuyikuramo. Ibi Uwanyana yabivuze ubwo yari amaze gufasha abana n’ababyeyi batagira ibyo kurya, aho banajyanye I Rusororo gushyira indabo ku mva ya Niyonshuti umugabo we.
Mu kiganiro Uwanyana yagiranye na Isimbi tv, yakomeje kumvikana yita Niyonshuti Theogene sheri, yatangaje ko atazigera areka kumwita iri zina ndetse ko akiri umugabo we nubwo yamaze kuva mu buzima. Yanakomoje kandi ku rugendo urugo rwabo rwanyuzemo, dore ko yavuze ko yigeze kumara imyaka 10 nta gitenge gishya aragura.
Uwanyana yavuze ko kandi mu bukene bwabo, Niyonshuti atahwemye kujya agenda, akagarukana abana akuye ku muhanda mu buryo bwo kubafasha, anavuga ko muri icyo gihe cy’ubukene babayemo, urukundo rwabo rutigeze rugabanuka ahubwo bakomeje gukundana kakahava.
Abajijwe ku mpamvu acyambaye impeta yambitswe na pasiteri Niyonshuti yagize ati “impeta ntabwo nahita nyikuramo, muri ubu buzima ntabwo nzi aho buri kunyerekeza, ariko sinayikuramo ndumva nakomeza kuba nyambaye, bitwaye iki se?”
Abajijwe ku kuba acyita umugabo we sheri yagize ati “twabanye mu buzima bwiza, ni umugabo waharaniye umunezero wanjye, narasonzaga akabimenya mbere y’uko mbimubwira, narababaraga akabimenya mbere y’uko mbivuga, nubwo yagiye ni umutware twabanye neza, yari umugabo mwiza imbere n’inyuma, ubu rero nta cyambuza gukomeza kumwita sheri.”
Muri iki kiganiro kandi, Uwanyana yanakomoje ku kuntu bagiye gukora ubukwe bagiye mu modoka ishaje, bagera mu nzira ikanga kugenda ahubwo bakayivamo bakayisunika, byose agaragaza umubano n’ishingiro ry’urukundo yabanye n’umugabo we mu gihe cy’ubukene.
Pasiteri Niyonshuti Theogene yatabarutse kuwa 22 Kamena 2023, ubwo yazize impanuka y’imodoka ubwo yaturukaga I Kampala mu gihugu cya Uganda, ikaba yarabye inkuru ncamugongo ndetse kugeza n’ubu abenshi batarakira neza ngo bahamye.