U Rwanda rwemeje bidasubirwaho impinduka mu bijyanye n’imisanzu ya pansiyo zari ziherutse gutangazwa.
Byatangajwe mu iteka rya rya Perezida n° 086/01 ryo ku wa 12/12/2024 rigena ingano y’umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ryasohotse mu igazeti ya Leta kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024.
Iryo teka ritaganya ko ingano y’umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ishyizwe ku ijanisha ku mushahara ubarirwaho umusanzu mu buryo butandukanye.
Ryemeza ko guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2025 ijanisha rizashyirwa kuri 12%; guhera tariki ya 01 Mutarama 2027 rishyirwe kuri 14%, guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2028 rigere kuri 16%, guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2029 uzashyirwa kuri 18% naho guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2030 rizagera kuri 20%.
Iryo teka riteganya ko ingano y’umusanzu iteganyijwe mu ngingo ya mbere ishobora gusubirwamo hashingiwe ku byavuye mu iyigamiterere y’ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.
Umusanzu w’ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha na we agatanga 3%.
Umusanzu w’ubwiteganyirize wakoreshwaga muri iki gihe, ni uwashyizweho mu 1962. Icyo gihe icyizere cyo kubaho cyari imyaka 47 ubu kigeze hafi ku myaka 70. Isesengura ryagiye rikorwa mu myaka itandukanye, yaba mu 2012, 2016 no mu 2020 ryagaragaje ko umusanzu utangwa udahagije, ukwiriye kongerwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye impamvu byari ngombwa ko umusanzu uzamurwa ubu, yemeza ko nta mpungenge zizabaho mu ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Impinduka ntabwo ziremereye nk’uko abantu babitekereza kuko umusanzu wa pansiyo mu icungamutungo ni ibyasohotse, iyo ugiye kwishyura umusoro wa Leta hari ibyo ukuramo kandi basanzwe bakuramo. N’iyo 6% yiyongereye ntizavamo. Twongereye ubwizigame bw’umukozi ariko tugabanyije n’umusoro w’umukoresha.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse kugaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyatangaga imisanzu mike ugereranyije n’ibindi byose muri Afurika.
Muri Ethiopia, umusanzu ugeze kuri 18% na 32% ku rwego rwa Gisirikare na Polisi. Umukoresha atanga 7% mu gihe umukozi yitangira 25%. Muri Tanzania, uri kuri 20% ugabanywa hagati y’umukozi n’umukoresha, Uganda ni 15% aho umukozi yitangira 10%, umukoresha akamutangira 5%. U Burundi buri ku 10% mu nzego zisanzwe na 15% mu nzego za gisirikare na polisi. Muri Kenya ho ni 10%.