Umuryango w’Abibumbye biciye mu mpuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gushyira u Rwanda mu majwi urushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

 

Izo mpuguke muri raporo yazo zasohoye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, zivuga ko amakuru akubiye muri iyo raporo zayahawe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba AFC/M23 barimo n’uwo mu rwego rwo hejuru, inzego z’ubutasi, iza dipolomasi n’inzego z’umutekano zo mu karere.

 

Kuri ubu iyo raporo yamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Izo mpuguke zivuga ko kuri ubu u Rwanda rufite mu ntara za Kivu zombi ingabo ziri hagati ya 6,000 na 7,000.

 

 

Ni ingabo ngo zigizwe na Brigade byibura ebyiri, ndetse ngo zikaba zirimo batayo ebyiri z’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe. Izo ngabo kandi ngo zirimo izo mu mutwe w’Inkeragutabara.

 

 

Raporo ikomeza ivuga ko Brigade imwe ngo ikorera mu karere ka mbere ka gisirikare ka AFC/M23 karimo ingabo zikorera mu bice bya Goma, Nyiragongo, Binza, Bwito na Rutshuru, cyo kimwe no mu bice bya Kanyabayonga, Kirumba na Kipese muri Teritwari ya Lubero.

 

Brigade ya kabiri ngo yo ikorera mu karere ka kabiri ka gisirikare karimo ibice bya Masisi, Walikale, Bibwe na Kalembe, cyo kimwe n’ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyepfo nka Walungu, Mwenga na Minembwe.

 

Raporo igaragaza kandi ko hakunze kubaho kongerera ingabo n’iyimurwa ryazo kenshi mu duce dutandukanye twaberagamo imirwano.

 

 

Ishinja kandi Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zarashinze ikigo cy’ibikoresho ku kirwa cya Idjwi, cyifashishwa nk’ahantu ho kohereza no guhinduranya ingabo hifashishijwe ikiyaga cya Kivu.

 

 

Impuguke za Loni zisobanura ubufasha zishinja RDF guha AFC/M23 nk’ubwagize uruhare rukomeye mu gutsinda mu buryo bwa gisirikare ahantu hatandukanye, cyane cyane mu ifatwa rya Bibwe.

Kuri ubu ntacyo Guverinoma y’u Rwanda irasubiza kuri ibi birego bishya.

 

 

Mu bihe bitandukanye icyakora Guverinoma yakunze gutesha agaciro ibivugwa na ziriya mpuguke, izishinja kubogama muri raporo zitandukanye zikora.

 

 

Perezida Paul Kagame muri Kamena 2025, yavuze ko raporo ya ziriya mpuguke buri gihe ziba zimeze nk’ivanjiri yateguwe, kuko buri gihe abo baza baje gushaka amakuru ahura gusa n’inkuru yubatswe kera cyane bafitemo inyungu.

 

Yagize ati: “Izo raporo zanditswe mu myaka myinshi ishize ubwo bahabwaga ubutumwa. Bagaruka baje guharanira ko buri kintu cyose gihura n’ubwo bushakashatsi bwa mbere. Ni yo mpamvu iteka uzasanga ari abandi bafite ikibazo, mu kibazo kirimo impande zitandukanye hakirengagizwa ba nyirabayazana. Nta kintu uzasanga cyanditswe mu buryo bwumvikana ku buryo inzego za Leta zikorana na FDLR mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibintu bikorwa ku manywa y’ihangu buri wese abyibonera.”

 

 

Perezida Kagame yakomeje yibaza impamvu izo mpuguke zidashobora kubona ibyo bibazo ahubwo hejuru ya 75% bya raporo zabo zikaba izo gushinja u Rwanda gushyigikira ihuriro AFC/M23.

 

 

Umukuru w’Igihugu yagereranyije Umuryango Mpuzamahanga na ba rutwitsi bagirwa abacamanza n’abashinjacyaha baburanisha abaturage batwikiye inzu zabo.

 

 

Ati: “Hari abantu boroshya cyane iki kibazo bakagifatira hejuru, bagashinja AFC/M23, u Rwanda n’abandi… U Rwanda rushinjwa gufasha M23 n’ibindi, ntacyo! Mushobora kudushinja ibyo mushobora byose mu gihe duharanira ko FDLR idateza u Rwanda ibibazo, kimwe n’uwaba ayishyigikiye wese. Ariko ntimwatugerekaho intangiriro y’iyi ntambara kubera ko buri wese azi aho yatangiriye, uwayitangije kandi nta ho bihuriye n’u Rwanda.”

 

 

Yunzemo ko inyeshyamba u Rwanda rushinjwa gushyigikira zateye RDC ziturutse myri Uganda, akibaza impamvu kitagizwe ikibazo cya Uganda aho kuba icy’u Rwanda.