Icyerekezo cy’u Rwanda n’Isi gishingiye ku gukoresha ubumenyi umuntu afite bukamufasha kugera ku iterambere, bitandukanye no mu kinyejana cya 19 aho bavugaga ko umwuga ari uguhinga, ibindi bikaba amahirwe.

 

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi y’ibikorwa byakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2022/23 igaragaza ko umubare w’abanyeshuri batangira amashuri abanza ugenda wiyongera kuko ubwitabire bw’abajya mu mashuri abanza bwavuye kuri 141,2% bukagera hejuru ya 148,2% mu 2023/24.

 

Abanyeshuri bafite imyaka yo kwiga mu mashuri abanza bavuye kuri 94,3% mu 2022/23 bagera kuri 95% mu 2023/24.

Imibare igaragaza ko abana bigaga mu mashuri y’inshuke mu 2023/24 barenga ibihumbi 605 barimo 75,2% bafite hagati y’imyaka itatu n’itanu ari na yo myaka ijyanye n’iki cyiciro.

 

Ku biga mu mashuri abanza harimo abarenga miliyoni 3, ariko 60,9% ni bo bafite imyaka iri hagati y’itandatu na 11 y’abagomba kuba biga muri iki cyiciro, abandi barayirengeje.

Abafite imyaka iri hagati y’itatu n’itanu biga mu mashuri abanza barenga 50.191.

 

Abarenga ibihumbi 292 biga mu mashuri abanza bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17, mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 barenga ibihumbi 36 bakiga mu mashuri abanza na ho abanyeshuri bafite imyaka irenga 22 bagera ku 2027.

 

Ikibazo cy’abanyeshuri barangiza icyiciro kimwe bafite imyaka myinshi ugereranyije n’iyateganyijwe gikomeye mu mashuri yisumbuye kuko nko mu cyiciro rusange harimo abanyeshuri 598.860 ariko 137.841 bangana na 23% ni bo bafite imyaka iri hagati ya 12 na 14 yagenewe kwiga muri icyo cyiciro.

Mu mashuri yisumbuye, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 17 babarwa nk’abakabaye bayigamo bageze kuri 46.730 mu banyeshuri 196.384 bari muri icyo cyiciro.

 

Abo mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (L3-L5) bari mu kigero cyo kwiga muri iki cyiciro bangana na 25,5% na ho abiga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro bangana na 15.543 barimo 50,2% gusa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 y’abakwiye kuba bahiga.

 

Abigaga mu mashuri makuru na za kaminuza zigisha amasomo atandukanye mu 2023/2024 bagera ku 114.931 ariko abari mu kigero cyo kwiga muri iki cyiciro, ni ukuvuga abafite hagati y’imyaka 18 na 22 ni 28.328 gusa.

 

Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bata ishuri baragabanyutse bagera kuri 4,7% mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bavuye kuri 6,8% mu wari wabanje. Iyi raporo igaragaza ko abahungu ari bo bava mu mashuri kurusha abakobwa.

 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangaza ko abana batarangiza amashuri n’abayatindamo bashobora kuba inzitizi ku bukungu bw’igihugu.

 

Ati “Iyo abana batarangije amashuri, bibangamira ubukungu kubera ko ntabwo tubona abakozi bashoboye gukora neza. Binabangamira abo bantu bose batarangije amashuri ku giti cyabo. Iyo umuntu atarangije amashuri nubwo yashaka kwikorera biramugora kugira ngo abare neza ibyo akora, ateganye neza, abyandike neza, byose biramugora.”

 

Minisitiri Murangwa avuga ko Leta izakomeza gukora ishoramari mu kongera ibyumba by’amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu, gushaka abarimu no kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gufasha ababyeyi n’abana kugira ngo bagume ku ishuri.

 

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37, bizatwara arenga miliyari 680 Frw, hakazasanwa ibindi bishaje birenga ibihumbi 12 na byo bizuzura bitwaye miliyari 202,51 Frw kuva mu 2024 kugeza mu 2029.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.