Mubyumweru bibiri bishize nibwo hashizwe hanze inkuru yagaragaragamo umubyeyi ufite abana babiri bimpanga ; iyi nkuru yaje gukwira ahantu hose kuko uyu mukobwa yagaragaje akarengane gakomeye muri iyo nkuru avuga ko NDIMABATI uzwi cyane  muri Filmi nyarwanda byumwihariko izwi nka PAPA SAVA koyamuteye inda akamubyarira  impanga ariko NDIMBATI akanga kumufasha kuzirera, ndetse anavuga ko yamuteye inda akiri umwana afite imyaka 17 yonyine , ibi byaje gutuma NDIMBATI ahagurukirwa kugirango abazwe ibyo byose ,byatumye RIB imufata bamushyikiriza urukiko rwa NYARUGENEGE rukorera I NYAMIRAMBO .kugirango atange ubusobanura kubyaha akuriranyweho.

 

Ku itariki23/03/2022 nibwo NDIMBATI yitabye bwambere urukiko rwa NYARUGENGE  yatanze ibisobanuro kubyo yaregwaga byose , cyane cyane yumvikanye yikoma SABIN nyiri Isimbi TV ko yamugambaniye ,ndets akamwaka amafaranga asaga miliyoni5 kugirango icyo kiganiro kidasohoka ,atayamuhaye birangira abisohoye. Sicyo gusa yanavuze kuko yahakanye ko abana uyu mugore afite bashobora kuba Atari abe cyane ko baryamanya ngo amuguze ku muhanda kandi ko amugura atigeze areba ku indangamuntu ye ngo arebe imyaka yarafite  igihe baryamaniraga. Gusa nubwo yatanze ibyo bimenyetso , ubushinjacyaha buvuga ko Ndimbati Yafashe uyu mukobwa amusindishije,bukomeza buvuga ko uyu mwana yavuye I wabo nyaruguru aje gukora akazi ko murugo ,nuko mugipangu yakoragamo harimo umuntu uziranye na Ndimbati , ubwo uyu Ndimbati yazaga ku musura nibwo uyu mwana w’umukobwa yamubonye amubwira ko amukunda ndetse anamusaba ko yazamuha umwanya , akajya amukinisha kuri film. Ndimbati arabimwemerera .

Yahise amuha gahunda yo guhura nawe , nuko ambwira ko Ku mugoroba ari buze kumufata avuye gutanga interview kuri cy’imwe mubinyamakuru byahano mu Rwanda. Akivayo yaje kureba umukobwa amutwara mu modoka ye , gusa ngo umukobwa akigera mu modoka Ndimbati yamwakirije inzoga za amarura umukobwa amubajije amubwira ko ari ubuki buvanze n’amata. Umukobwa aranywa aza gukanguka aasanga aryamanye na Ndimbati.ibi bikaba byarabaye Ku 26/12/2019 ndetse bigashimangirwa naho uyu mukobwa yakoraga kuko bavuga ko iryo joro ataharaye.

Ku itariki 28/03/2022 nibwo uru kiko rw’ibanze rwa a NYARUGENGE rwasomye imyanzuro yicyemezo cyo gufungwa no gufungurwa byagateganyo birangira urukiko rwemeje ko NDIMBATI avugwa byagateganyo iminsi mirongo itatu ,kugirango bitabangamira  iperereza cyane ko bigaragara ko hakiri ibintu byinshi byo gutahura muri ururubanza.

Nkuko bigaragara NDIMABTI icyamurengera n’ibizava mu iperereza nibasanga abana ari abe ndetse bagasanga koko nanyina yababyaye ataruzuza imyaka NDIMBATI azaba atsinzwe n’ urubanza .ntakindi gusa ibyo nabyo bitabaye ukuri nawe yahita agaruka . gusa byose biri mu maboko y’ubutabera .

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved