Imva yacukuwe ikurwamo amafaranga uyishyinguyemo yasegujwe hakekwa abadakurikiza gahunda za Leta I Rulindo

Mu mezi atatu nibwo umugabo wo mu mudugudu wa Gashinge yitabye Imana, mu gutegura isanduku yo kumushyinguramo baribeshya bamuseguza imyenda irimo amafaranga arenga ibihumbi 500frw. Uwo mugabo ashyinguye mu mudugudu wa Buriza, akagali ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi mu karere ka Rulindo.

Ku wa 8 Nzeri 2023, abantu bataramenyekana bacukuye iyo mva bamena isanduku ahagana ku mutwe, bakuramo ayo mafaranga. Ngo ubwo imihango yo gushyingura yarangiraga, nibwo umugore wa nyakwigendera yaje gushaka amafaranga arayabura, ariko nyuma aza kwibuka ko yari ari mu myenda baseguje umugabo we ubwo bamushyinguraga.

Icyakora ngo uwo mugore yakomeje kugenda abiganiriza abantu batandukanye, nibwo kuwa 8 Nzeri abantu bagiyeyo gushyingura bahageze basanga imva irarangaye, bahita babimenyesha ubuyobozi. Niyonzima Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mugambazi yavuze ko bakibimenya bajyanye n’inzego z’umutekano, RIB na ba nyiri uwapfuye barongera basubiranya imva.

Yavuze ko ababikoze Atari ba nyiri nyakwigendera, ahubwo ari bamwe mu bantu bashobora kuba barumvise iyo nkuru. Yavuze ko basanze bararangaje ahaba hari umutwe w’uwapfuye batwara imyenda barongera barenzaho agataka gake. Gitifu yavuze ko bikekwa ko abasanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ari bo babikoze icyakora nta muntu barafata kuko uwo mugore yabibwiye abantu benshi.

Ivomo: Igihe

Inkuru Wasoma:  Abarimo umuhesha w’inkiko n’umwanditsi w’urukiko batawe muri yombi

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Mutesi Scovia yahishuye ibintu byatumye ibyangombwa byatanzwe n’abakandida bashaka kuyobora u Rwanda bitemerwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved