Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 byatangiriye ku mugaragaro mu karere ka Musanze, kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa Gatanu. Nubwo imvura yari ishaka ku burizamo ibyinshimo, abafana ntibacitse intege, bayinyuraho batitaye ku mpamvu iyo ari yo yose yababuza kwishimana n’abahanzi bakunda.

 

Nk’uko byari biteganyijwe, abahanzi barindwi bari bemejwe na EAP (East African Promoters), hamwe n’umuhanzi umwe wo mu karere ka Musanze, bose bari bahari kandi bataramiye abafana mu buryo bwanyuze imitima.

 

Igitaramo cyafunguwe n’umuhazni Ariel Wayz, wahise akurikirwa na Kivumbi King, we utari warabashije gutaramira i Rubavu ku munsi wo kwibohora. Bidatinze , Nel Ngabo nawe yageze ku rubyiniro aherekejwe na Ishimwe Clement, umureberera inyungu, ataramira abakunzi be bo mu Majyaruguru.

 

Hakurikiyeho Juno Kizigena, umwe mu bahanzi bari bamaze iminsi bifuzwa cyane muri ibi bitaramo. Yagaragaje ubushobozi n’umurava, yerekana ko agikwiye icyizere abafana bamufitiye. Juno yahise atumira Bull Dogg ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye, nawe  ahita akomereza mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu  njyana ya Hip Hop. Yanavuze ko uwo munsi ari uwo kwibuka isabukuru ya Jay Polly, inshuti ye n’umwe mu baranze injyana ya Hip Hop nyarwanda.

 

Nyuma ya Bull Dogg hageze ho Riderman, nawe akomeza gushimisha abafana be mu ndirimbo ze zibyinistse. King James, wabaye umuhanzi wa nyuma kuri urwo rutonde, yinjiriye mu ndirimbo ze zizwi cyane, ataramira abanya-Musanze kugeza amajoro ageze, asiga abafana buzuye akanyamuneza. Mtn Iwacu Muzika  Festival 2025 igiye gukomeza kuzenguruka igihugu, aho igitaramo gikurikiyeho  kizabera mu karera ka Gicumbi mu mera z’icyumweru gitaha.

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE: