banner

Imvura y’umuhindo imaze kwica abantu 20

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imaze gutwara ubuzima bw’abagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 58 bakomeretse. Iyi Minisiteri yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva kuwa 1 kugera 28 Nzeri 2023.

Muri aba bantu bamaze guhitanwa n’imvura y’umuhindo, kimwe cya kabiri cyabo bishwe n’inkuba abandi 43 zirabakomeretsa. Imibare yo muri uyu muhindo kandi igaragaza ko Ibiza byasenye inzu 499, hangirika hegitari 58 z’imyaka, ibi biza kandi byishe inka 2 n’andi matungo 123. Yangije ibyumba by’amashuri 37.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yajyanye mu nkiko ‘admin’ wa groupe ya Whatsapp amushinja kumuvanamo

Habinshuti Philipe, umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’Ubuyobozi. Yakomeje avuga ko nta muturage wagakwiye kuba ari ahantu nawe abibona ko hazamuteza ibibazo ndetse ngo ahagume mu gihe hagaragaye ko hagiye kugwa imvura idasanzwe.

Yasabye ubufasha bwa buri wese mu kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’inzu, kuzisana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi. Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka byihuse.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved