Imiterere y’umuntu ni yo ntandaro y’ibituma tuba abo turi bo, kandi ku bagabo bigira uruhare runini mu kureshya abagore. Nk’uko bitangazwa na My Fit Brain dore imwe mu myitwarire y’umugabo ikundwa n’igitsina gore nk’uko Bwiza babitangaje. Ubusobanuro bw’inzozi n’impamvu ubusobanuro bwazo buvugwaho cyane ku isi.
ICYIZERE: Icyizere ni ingenzi cyane mu bice byinshi by’ubuzima. Umugabo wigirira icyizere cyinshi ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose ashaka cyangwa akeneye gukora, nubwo cyaba kigoye gute cyangwa cyaba gisa gute. Kwizera ni inzira nziza yo gushimisha umukobwa kuko azi ko iyo muntu afite imico ikomeye, ituma akundwa cyane n’abandi bamukikije.
ISHYAKA: Abagore birabagora gukundana n’umugabo udafite intego cyangwa utagira ishyaka. Niba udashishikajwe n’ikintu runaka, abagore bazabona ko udafite ibyo ushyira imbere. Rero niba ushaka gukurura abagora, ugomba gushaka uburyo bwo kuzamura uyu muco.
UBWENGE: Ku bagore benshi, ubwenge ni cyo kintu cya mbere bashakisha ku mugabo. Ni ngombwa kumva impamvu ibi ari ngombwa n’ubwo: abagore bakururwa n’abagabo bafite ubwenge kuko ubwenge butuma abagabo batekereza kure, bagafata ibyemezo byabo bishingiye kuri nyurabwenge, aho kuba amarangamutima. Abagore bakunda abagabo bafite ubwenge kuko bituma bumva bafite umutekano. Abagabo bafite ubwenge akenshi ntibashingira ku marangamutima cyane mu gihe bafata ibyemezo.
KUBA INYANGAMUGAYO: Kuba inyangamugayo ni umwe mu mico y’ingenzi abagore bashakisha ku mugabo kuko byerekana ko udatinya kwigaragaza ku mugaragaro kandi uba inyangamugayo nabo. Kuba inyangamugayo byerekana kandi ko ufite ubushake bwo kwegerwa na bo, bigatuma bumva bafite umutekano hafi yawe kandi bakoroherwa no kugusangiza ibitekerezo byabo byimbitse.
INEZA: Abagore bakururwa n’abagabo babagirira neza kandi babubaha. Bumva ka umusore w’umugwaneza kandi wubaha, azubaha umukunzi we kandi akamwumva bidasanzwe mu gihe bari kumwe. Azanamuba hafi mu gihe akeneye ubufasha cyangwa inama.
KUBAHA: Buri mugore, yifuza ko abasore bamwubaha kuko bashaka ko babafata neza kandi bagashyigikira ibyo bakeneye nk’abantu ku giti cyabo aho kubashakaho inyungu mu bukungu cyangwa ku mubiri. Niba umukunzi wawe akubaha, azagufata neza kurenza abasore benshi. Ibyo birashimisha cyane abagore kuko biba byerekana ko yitaye ku marangamutima ye n’ibimushimisha.
UBUDAHEMUKA: Ubudahemuka ni undi muco w’ingenzi ukurura igitsina gore ku bagabo. Umugore ashaka umugabo utazigera amushuka cyangwa ngo amutererane mu gihe ibintu bigoye. Kuba umwizerwa bigufasha kwiga uko waba umukunzi mwiza.