Ni abagabo babiri bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania Hatibu Hussein Kifunza ndetse na Hamissi Saidi Mborembore bamaze imyaka irenga 20 ku iseta y’urupfu bategereje kwicwa. Imyaka ingana gutyo bayimaze bazi ko batarenza umunsi n’umwe batishwe.
Nk’uko tubikesha Afrimax yasuye aba bagabo mu gihugu cya Tanzania, uyu mugabo Hamissi avuga ko uyu Hatibu yamusanze muri gereza bari bafungiyemo mu mwaka w’1983. Uyu Hatibu avuga uburyo yageze muri gereza yakatiwemo igihano cy’urupfu yagize ati” njyewe navukiye mu mugi wa Dar es salam, nari mfite amazu atandatu ariko njyewe mfite iyanjye mbamo, izindi nzikodesha abapangayi, mu bapangayi banjye rero hari harimo umwe watubwiraga ko akora akazi ahitwa texteri”.
Hatibu akomeza avuga ati” rimwe rero haje abasirikare gufata uwo musore, bahageze bamubaza icyo akora aho ngaho avuga ko ahacumbitse, bahita bamusaba guhamagara nyiri amazu umucumbikiye, ubwo naraje bambaza uwo mugabo niba muzi mvuga ko muzi, bambajije icyo akora mbasubiza ko yatubwiye ko akora akazi ahitwa texter, abasirikare bahita bavuga ko bamutwaye kubera ko akekwaho ubwicanyi ndetse akaba yaranibye amafranga”.
Arakomeza ati” abasirikare batubwire ko uwo mugabo bagenzi be bandi bafashwe, natwe batujyana uko nguko mba ngiye muri ubwo buryo ngo nacumbikiye umwicanyi”. Hatibu yakomeje avuga ko kugeza ubwo yari atarumva icyo azira ari mu rujijo rukomeye cyane, iminsi ikomeza kwicuma indi irataha,bari bafungiye ahitwa PI kugeza ubwo baburanye, atungurwa no kumva bamuhamije icyaha, bamujyana muri gereza ya Ukong.
Ngo nyuma nanone baje kumwimurira muri gereza ya panga, gusa ngo isi yamwikaragiyeho kubera ko bamukatiye igihano cy’urupfu. Yakomeje avuga ko yabayeho ahangayitse bimwe bita kubara ubukeye, kubera ko buri munsi muri gereza barimo, batwaraga umwe bagatwara abandi ariko we agasigara. Ati” abantu bose twari dunfunganwe, batatu muri bo nibo twasigaranye, kuko abandi babajyanaga mu mazu y’amabohero atandukanye, kuko abandi batatu bababariwe bakiburana bwa mbere”.
Akomeza avuga ko mu yandi mazu y’imbohe nka Dodoma na mwanza, bumvaga ko abafungwa banyongwaga, ariko bo bagakomeza kubaho kubw’Imana. Gusa ngo hari n’abandi bafungwa bababarirwaga bagataha. Ngo mu mwaka w’1991 babakuragamo abantu bakajya kubanyongera I Dodoma, ati” umwaka w’1991 ni umwaka ntazigera nibagirwa, uwitwa Enrique faru wari inshuti yanjye magara, nanubu ntajya amva mu mutwe, yajyanye n’abandi bose bavuye tanga bose barishwe”.
Ati” mu w’1992 batuzanye aho I tanga batuzanamo abandi bantu batandatu, ariko babiri muri bo bahita bicwa tureba n’amaso yacu. Kuva muri 1993 abandi benshi barishwe kugeza muri 1995. Hari abo twumvaga biciye I Mwanza abandi bakicirwa I tanga, gusa ntago wamenyaga ababishe kuko babaga bifunze mu maso kuburyo utapfa kubabona amasura”.
Hatibu akomeza avuga ko muri 1994 Mwanza abantu bakomeje kwicwa, I tanga bakicwa gusa bo bagahora biteguye ko bari buze kubageraho ariko ku burinzi bw’Imana bakabona bakomeje kubaho. Ati” kubaho mu buzima uziko uraza kwicwa ntago byoroshye na gato”. Akomeza avuga ko umunsi mubi mu minsi yose ibaho ku isi aho bari bafungiwe, wari umunsi wo kuwa gatandatu kubera ko ari wo munsi habaga amarorerwa, kuko nibwo abantu banyongwaga.
Ati”babanzaga kubapima ibiro, wasohoka ukavuga uti niba ndapfuye none ejo sinzaharenga, izo nizo mpungenge twahoragamo buri gihe. Buri wese yariraga mu rurimi rwe, yaba umuhinde, umwarabu, umu Tanzania, buri wese yahangayikaga ukwe”. Akomeza avuga ko burya no mu gihe cy’ibyago hari ubwo bihuza abantu, kubera ko igihe bamaranye byarangiye baremye ubushuti hagati yabo.
Ngo ubwo baganiraga wasangaga abo bantu bose ari ingeri zitandukanye, kubera ko wasangaga bamwe bari abasirikare, abategetsi batandukanye, abajura n’abandi, ariko bose bungaga ubumwe kuko bari bamaze kumenyerana bihagije. Hatibu akomeza avuga ko iyo gereza yayibayemo kugeza mu mwaka wa 2005, ariko igihano cyo kunyongwa we na mugenzi we Saidi bagikurirwaho ku mbabazi za perezida Benjamin Mukapa.
Nubwo bakuriweho igihano cy’urupfu ariko bagumye muri gereza, bagumamo imyaka kera kabaye mu mwaka wa 2017 bahabwa imbabazi na perezida Pombe Magufuri aribwo bavuye muri gereza barataha. Hatibu akomeza avuga ko yatashye tari 9 ukuboza ku munsi w’ubwigenge. Hatibu mugutakamba cyane avuga ko ari ibishoboka igihano cy’urupfu cyakurwaho, kubera ko umuntu wagikatiwe niyo yaba akiri muzima ariko aba ameze nk’uwapfuye.
Akomeza avuga ko yababajwe no kubona umuntu utari warakatiwe igihano cy’urupfu, ariko wapfuye yishwe n’umutima nyuma yo kubona uko banyonze umuntu agapfa. Ngo uwo muntu yabanje kuba ikiragi, bamujyana kwa muganga arinda apfa atongeye kuvuga kubera agahinda. Akomeza avuga ati” agahwa kari ku wundi karahandurika, ntago wabyumva utarabinyuzemo, uba urinzwe n’abasirikare hafi barindwi ukirwaza ngo byibura urare mu bitaro, bakakwangira, na muganga yakwemerera kurara mu bitaro bakaguha abasirikare benshi bakurinda”.