Kuri uyu Mbere tariki 18 Werurwe 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite irasuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishya usaba ko mu Rwanda abantu bujuje imyaka 18 bashobora gushyingirwa mu gihe hari impamvu zumvikana kugira ngo hemerwe irengayobora.
Uyu mushinga urigwaho n’Abadepite mu gihe ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda umuntu yemererwa gushyingirwa ari uko agize imyaka 21 y’amavuko nta rengeyobora (exceptions). Mu mpaka zazamutse zivuye kuri aya mavugururwa y’iri tegeko hari abavugaga ko hari ibindi bihugu bisigaye byemerera abantu gushyingirwa guhera ku myaka 14 kuzamura.
Muri izi mpaka kandi hari abakundaga kuvuga ko ubusanzwe umuntu w’imyaka 18 afatwa nk’ukuze imbere y’amategeko. Icyakora ku rundi ruhande, abaturage bo mu turere 19 babashije kugeramo basabwa ibitekerezo kuri iri tegeko abenshi bagaragaje ko umwana w’imyaka 18 atabasha gutunga urugo.
Mu myaka yashize kandi iyo abaturage batandukanye babazwaga niba koko uyu mushinga wo guhindura iri tegeko waba umeze neza, hari bamwe mu baturage bakunze kuvuga abagira iyo myaka 18 akenshi baba bakiri mu mashuri, abandi nabo bavuga ko baba bakiri bato cyane ndetse n’ingingo ze z’umubiri ziba zitarakomera bihagije.